AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakomoje ku bushobozi Afurika ifite bwo gukora ibintu bishya kandi bifite itandukaniro

Ubwo yitabiraga Inama y’ubufatanye mu gukora inkingo muri Afurika kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiriye kwiga uko inkingo zikorerwa muri Afurika ziyongera kugira ngo zifashe mu kwita ku buzima.

Perezida Kagame yatangaje ko umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bwo gukora ibintu bishya kandi bifite itandukaniro ariko gusa ngontibivuze ko uyu mugabane uzabikora wonyine.

Kugeza ubu mu nkingo zitandukanye zikoreshwa muri Afurika, 99% zituruka hanze, bivuze ko 1% yazo ari zo zikorerwa kuri uyu mugabane. Iki ni kimwe mu bibazo iyi nama igomba gushakira umuti, kubera ko mu gihe ibyorezo bikomeje kwiyongera ku isi, abanyafurika bagahora bategereje ko inkingo zikenerwa zizaturuka ahandi, bishobora kurushaho gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

Iyi nama yatumijwemo umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’ikigo cyawo gishinzwe gukumira indwara hamwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuzima ndetse n’ikorwa ry’inkingo.

Ubufatanye mu gukora inkingo (PAVM) ni umusaruro wakomotse mu nama ya AU na Africa CDC yabaye muri Mata uyu mwaka.

Icyo gihe AU yihaye intego ko kugeza mu 2040, ibihugu bya Afurika bizaba bibasha kwikorera inkingo zingana na 60% zivuye kuri 1% uyu munsi.

Perezida Kagame yavuze ko hamaze guterwa intambwe ikomeye muri ayo mezi umunani ashize anashimira ikigo African CDC na Afurika Yunze Ubumwe n’abandi bafatanyabikorwa batanze umusanzu mu gufata ibyemezo.

Yavuze ko ubu bufatanye bwatumye Afurika itibagirana nubwo hakiri byinshi bigomba gukorwa.

Yagize ati “Ibibazo by’umugabane wa Afurika mu bihe bya Covid-19 haba mu kurinda abaturage, gupima no gukingira byatweretse ko hari icyo dukwiye gukora ubwacu.

Afurika igomba kubaka ubushobozi bushingiye kuri siyansi n’inganda mu buryo bwihutirwa.”

Yakomeje ati “Dufite ubushobozi kandi tugomba gukora ikintu gishya kandi gifite itandukaniro. Kuba tugomba gukora ibintu ubwacu ntibivuze gukora twenyine.

Ubushakashatsi ku nkingo n’ikorwa ryazo ni ibikorwa byagutse, tugomba gufatanya twese nk’Abanyafurika n’abafatanyabikorwa b’ingenzi ku Isi hose, si amafaranga akenewe gusa ahubwo n’icyizere.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO/OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Afurika hamwe n’ibindi bihugu bikennye kugeza ubu byabonye gusa 0.6% by’inkingo zose zakozwe za Covid-19.

Kugeza ubu kandi abamaze gukingirwa covid-19 ku mugabane wa Afurika, baracyari munsi ya 10%, ibintu bigaragaza uburemere bw’ikibazo cy’inkingo kuri uyu mugabane.

Iyi nama yateguwe na Afurika Yunze Ubumwe, Ikigo Nyafurika Gishinzwe kurwanya indwara (CDC Africa), Ikigo cya Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe ubufatanye mu by’iterambere rya Afurika (AUDA-NEPAD) n’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger