AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutabera agira n’icyo amwizeza

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Nzeli 2021 ni bwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasohoye itangazo rigaragaza ko Dr Ugirashebuja yagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta, aho yari asimbuye Busingye Johnston, uheruka kugirwa ambasaderi mu Bwongereza.

Mu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja, ashimangira ko amufitiye icyizere ko azuzuza inshingano ze ashingiye ku bunararibonye afite.

Perezida Kagame yamushimiye kuba yaremeye inshingano zo gukomeza gukorera igihugu nk’umwe mu bagize guverinoma, amwibutsa ko hari byinshi abanyarwanda bamutegerejeho.

Ati “Ngira ngo Ugirashebuja benshi muramuzi, icyo navuga mu magambo make ni uko imirimo ashinzwe n’abo agiye kuyifitanya nabo, bose ngira ngo kubera ko buri umwe afite ubushobozi n’imyumvire y’iyo nshingano n’uburemere bw’ubutabera twifuza gukomeza kubaka, ibyo ngira ngo bizafasha kugira ngo dufatanye twese dukemure ibibazo bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bateze byinshi kuri Guverinoma na za minisiteri zitandukanye.

Ati “Mu by’ubutabera, Abanyarwanda birumvikana ko bifuza ko bagira ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bahura nabyo. Ndibwira rero ko nta gishya, nta kidasanzwe, ibintu birumvikana, ngira ngo Ugirashebuja aje mu kazi nubundi yari asanzwe afitemo uruhare cyangwa se umwuga ugomba kuba, uko yawukurikiranye waramuteguye kuba yafata inshingano nk’izi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Nk’uko bisanzwe tuzafatanya gukemura ibibazo abanyarwanda cyangwa igihugu duhura nabyo.”

Dr. Ugirashebuja yavutse ku wa 25 Ukuboza 1976, avukira mu gihugu cya Kenya.

Uyu mugabo amaze igihe kirekire mu rwego rw’ubutabera, aho yabaye Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) guhera mu mwaka wa 2014 kugeza muri Kamena 2020.

Mbere yaho yabaye Umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Ugirashebuja kandi yabaye Umujyanama mu by’amategeko mu nzego zirimo Komisiyo yari ishizwe itegeko nshinga, Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) n’ahandi.

Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye Tito Rutaremara, aheruka kuvuga ko Dr Ugirashebuja kuva mu 2000-2003 bakoranye mu kwandika itegeko nshinga rishya, ryasimburaga iryakoreshwaga kugeza mu gihe cya Jenoside.

Ati “Umuhate, ubupfura byakurangaga mu kazi twakoranye mu gukora itegeko nshinga rishya, nishimiye inshingano wahawe kandi nizeye ko uzazuzuza neza nk’uko warangwaga no kunoza akazi kawe kandi ufite n’inyota yo kumenya ibishya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger