AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yakiriye Bellamy Young wari umaze iminsi asura u Rwanda

Bellamy Young Umukinnyi wa filime w’umunyamerikakazi ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe yari amaze iminsi agirira mu Rwanda yabonanye na Perezida Kagame.

Bellamy Young wamamaye muri filime y’uruhererekane ya Scandal, aho akina ari  president Melody “Mellie” mu gusoza uruzinduko rwe yabonanye n’abakobwa babiri bakina umukino wo gusiganwa ku magare, asura umuryango wa Imagine We Rwanda, ugamije kwimakaza umuco wo gusoma mu bana.

Yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anabonana na Perezida Paul Kagame n’ubwo ntabyinshi yigeze atangaza kubiganiro yagiranye n’umukuru w’igihugu.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Umunsi wa nyuma mu Rwanda hamwe na CARE, nahuye na Diane na Valentine bakina umukino w’amagare, Dominique na buri wese wo muri Imagine We Rwanda, nyakubahwa Perezida Kagame nsoza n’urugendo rwuje inyigisho nagiriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.”

Bellamy Young w’imyaka 48 yageze mu Rwanda tariki ya 29 Mutarama 2019, aho yari aje mu bikorwa by’umuryango wa CARE.

Mu  gihe kingana n’icyumweru yari amaze mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura abakobwa biga ubumenyingiro mu ishuri rya IPRC Kicukiro, imishinga iteza imbere abagore n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.

Yasuye  pariki y’Ibirunga ashimishwa bikomeye no kwibonera ingagi zahuruje amahanga mukerarugendo.

Ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika yatangiye kumenyekana muri filime kuva mu 1995 ubwo yakinaga muri filime yitwa Another World aho yitwa Dr Courtney Evans, mu 1997 yakinnye mu yitwa: A Wrinkle in Time (2018),The Freebie (2010),The Freebie (2010), We Were Soldiers (2002) gusa iyitwa   ‘Scandal’ niyo yazamuye izana rye ku Isi ahabwa n’ibihembo bitandukanye nka Choice Television Award mu cyiciro cya Best Supporting Actress.

Yasuye umuryango wa Imagine We Rwanda ukangurira abana kugira umuco wo gusoma
Bellamy Young yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda abonana na Perezida Kagame
Yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi,

 

Yasuye pariki y’Ibirunga ashimishwa bikomeye no kwibonera ingagi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger