AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Perezida Kagame yaje ku isonga ry’abateguye imishinga ifite ireme muri Afurika

Ambasade y’u Rwanda yashimiye ikigo gishinzwe iterambere ry’imishyinga itandukanye cya Zimbabwe (Institute of project Management Zimbabwe), cyashyize perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku isonga ry’abateguye imishinga ifite ireme kurusha abandi muri Afurika.

Iki kigo cyageneye perezida wa Repubulika y’u Rwanda, impamya bushobozi y’uko ariwe uza ku isonga ry’abateguye umushinga mwiza w’umwaka kandi bakanagera ku ntego yo ku wunoza no kuwushyira mu bikorwa.

Umushinga watumye perezida w’u Rwanda Paul Kagame ahabwa igihembo ni uwo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, cyitezweho kongera umubare munini w’abinjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje ingendo zica mu kirere.

Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe, yagaragaje ko yanyuzwe no kuba perezida Kagame yatorabyijwe nk’umuntu wateguye umushinga ukomeye muri Afurika muri uyu mwaka.

Ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera byatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri Kanama 2017, nyuma y’uko amasezerano ajyanye no kucyubaka yari yasinywe muri Nzeri 2016 hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete y’ubwubatsi ikomoka muri Portugal yitwa ‘Mota Engil Engenharia e Construcao Africa’ kugira ngo izubake icyo kibuga.

Mbere byari biteganyijwe ko abagenzi bagera kuri miliyoni 4.5 ari bo bazajya bakoiresha icyo kibuga ku mwaka. Mu Kwezi k’Ukuboza 2019, u Rwanda rwongereye ubushobozi bw’icyo kibuga, nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari na Sosiyete ya Qatar Airways.

Muri ayo masezerano, Qatar Airways yiyemeje kwishyura 60% y’uwo mushinga, muri rusange ufite agaciro ka Miliyari 1.3 y’Amadolari ya Amerka.

Uko biteganyijwe, igice cya mbere cy’icyo kibuga nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri Miliyoni zirindwi ku mwaka, na ho igice cya kabiri biteganyijwe ko kizarangira kubakwa mu 2032, nicyuzura icyo kibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri Miliyoni 14 ku mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger