AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yahuriye na Museveni mu irahira rya Cyril Ramaphosa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuriye na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni muri Afurika y’Epfo, aho bitabiriye umuhango w’irahira rya Cyril Ramaphosa uheruka gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame na mugenzi we Yoweri Museveni baherukaga guhura muri Werurwe uyu mwaka.

Ifoto ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza aba bayobozi bombi bicaranye bisa n’aho hari ibyo bari kuganira. Bari bicaye muri Stade ya Loftus Versifield i Pretoria, aho Ramaphosa yarahiriye kuyobora Afurika y’Epfo mu myaka itanu iri imbere.

Byaketswe ko Afurika y’Epfo ari yo yateguye kugira ngo Museveni na Nyakubahwa Paul Kagame bicarane.

Aba bayobozi bombi bahuye nyuma y’amasaha make hamenyekanye amakuru ya Polisi ya Uganda yashinje ingabo z’u Rwanda kwicira abantu babiri ku butaka bwayo.

Ni mu gihe kandi umwuka utifashe hagati y’u Rwanda na Uganda. Uyu mwuka mubi wafashe indi ntera mu mezi ashize, ahanini bitewe n’uko Uganda yakomeje kutabanira Abanyarwanda baba ku butaka bwayo. Umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi wanabaye mubi ahanini bitewe n’amakuru u Rwanda rufite avuga ko Uganda iha ubufasha imitwe ifite gahunda yo kuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nsabimana Calixte uzwi nka Sankara wahoze muri iriya mitwe kuri ubu akaba akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda, na we yemeye ko Uganda yari yemereye ubufasha umutwe wa FLN kugira ngu uze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Cyakora cyo Uganda ntiyemera iby’aya makuru kuko ibihakana yivuye inyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger