AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yahishuye ko yakoresheje ibizamini bya ADN, ibyavuyemo biratangaje

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba anayobora umuryango w’ibihugu by’Afurika yunze ubumwe, Paul Kagame, yatunguye abantu atangaza ko yigeze gukoresha ibizamini bya ADN abikoreye amatsiko.

Ibi, Perezida Kagame yabitangarije Jeunne Afrique ubwo bagiranaga ikiganiro cy’ihariye tariki ya 30 Gicurasi 2018 , muri iki kiganiro bamubajije ibibazo bitandukanye bagera naho bamubaza niba yarigeze gukoreshaho ibizamini bya ADN. ADN ni ibizamini bikorwa n’abaganga binzobere ndetse bakanifashisha ibikoresho bigezweho kandi byizewe herekanwa amasano hagati y’abantu no kuvumbura abakoze ibyaha biciye mu gupima ibimenyetso byacyo, ahanini bibanda ku maraso.

Asubiza umunyamakuru wa Jeune Afrique, Perezida Kagame yagize ati:”Ubundi byari kuba ibanga ariko ndagusubiza. Narabikoze  ariko nabikoreye amatsiko.”

Umunyamakuru yamubajije icyavuye muri ibyo bizamini  maze Perezida kagame akomeza agira ati:” Nasanze ngizwe n’uruhurirane rw’abantu benshi, Abanyafurika, Abanyaburayi, Abo muri Aziya, Hutu, Tutsi n’abandi benshi. Nabarangwa n’ivangura cyangwa se irondaruhu, ntibavangura ADN. Ndi ikiremwa muntu ufata bagenzi banjye nk’ibiremwa muntu ntabwo nita ku myemerere y’uko umuntu yaremwe.”

Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yanabajijwe ku ruzinduko rwa Moïse Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagiriye i Kigali ubwo yari yitabiriye inama yiswe ‘Ibrahim Governance Weekend’. Yasubije umunyamakuru wa Jeunne Afrique ko ibyo ari ibibazo bireba Congo cyane ko mu masezerano yo kwakira iriya nama harimo ko Mohammed “Mo” Ibrahim (Mo Ibrahim) yagombaga gutumira uwo ashatse.

Mu Rwanda hagiye kujya hapimirwa ibizamini kuri ADN herekanwa amasano hagati y’abantu no kuvumbura abakoze ibyaha biciye mu gupima ibimenyetso byacyo, igikorwa kizatangira umwaka utaha.

Ku bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hagiye kuzura inzu izakorerwamo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gushaka ibimenyetso bikoreshejwe siyansi(Rwanda Forensic Laboratory), nacyo kizatangira mu mwaka utaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger