AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yahereje Perezida wa Misiri ububasha bwo kuyobora AU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wari umaze umwaka ayobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe, yahereje Abdel Fattah el-Sisi uyobora igihugu cya Misiri ububasha bwo kumusimbura kuri izi nshingano.

Mu ijambo risoza  inama y’inteko rusange ya 32 isanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yaberaga i Addis Ababa, Perezida Kagame yavuze ko yizeye ko Perezida Abdel Fattah azakomeza kuganisha Afurika aheza, anamwizeza ubufasha mu gihe bibaye ngombwa.

Perezida Kagame kandi yanahaye ikaze abayobozi bashya bitabiriye iyi nama ya AU, anabashimira ku bw’insinzi begukanye batorerwa kuyobora ibihugu byabo. Mu bayobozi bashya Perezida Kagame yahaye ikaze mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, harimo Félix Antoine Tshisekedi uheruka gutorerwa kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyo kimwe na Andry Rajoelina uheruka gutorwa nka Perezida mushya wa Madagascar.

Perezida Kagame yanashimiye abayobozi bagenzi be n’Abanyafurika muri rusange, ku bw’ikizere bamugiriye bamutorera kuyobora Afurika yunze ubumwe mu gihe cy’umwaka wose.

Nk’umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, Perezida Kagame yagejeje kuri uyu muryango ibintu byiza bitandukanye birimo isinywa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) agamije ukwigira k’umugabane wa Afurika, ndetse n’isinywa ry’amasezerano yo koroshya urujya n’uruza, Pasiporo imwe Nyafurika, ikigega cy’amahoro ndetse n’ubufatanye bwa Afurika n’abandi bafatanyabikorwa.

Ku bijyanye n’amasezerano ya AFCFTA ari mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yashimiye  ibihugu bya Guinea-Bissau, Botswana na Zambia biheruka gushyira umukono ku masezerano y’iri soko, anashishikariza n’ibindi bihugu bike bisigaye kuyashyiraho umukono.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger