AmakuruMu mashushoUtuntu Nutundi

Perezida Kagame yahaye impanuro abayobozi biremereza.

Mu ijambo risoza umwiherero w’abayobozi, umukuru w’igihugu Paul Kagame yanenze bikomeye abayobozi biremereza mu gihe baba bagiye gusura abaturage, ababwira ko bidakwiriye ku bayobozi.

Mu gusoza umwiherero w’abayobozi Perezida Kagame yatanze urugero avuga ku muyobozi ujya mu karere runaka, ugasanga ubuzima bwahagaze, abantu bateshejwe imirimo bari barimo, ndetse bagakusanya amafaranga yo kumwakira.

Yatanze kandi urugero rwa bamwe mu baminisitiri bajya bava mu butumwa runaka ugasanga bahagaritse akazi k’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege ndetse n’abayobozi b’ikibuga bose, bakajya kwakira Minisitiri uvuye hanze.

Kuri ibi Perezida Kagame yagize ati” Ibi by’amaporotokole Birahenze kandi ntacyo bimaze. Nimubicikeho mukore akazi kanyu.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger