AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga cyo kurwanya kanseri

Perezida Paul Kagame yakiriye igihembo u Rwanda rwahawe kubera umuhati rwashyize kandi rugishyira mu kurwanya cancer.

Iki gihembo u Rwanda rwatsindiye kitwa The Outstanding Contribution to Cancel Control Award kigenwa n’Ikigo mpuzamahanga kigamije gukumira ibitera cancer cyitwa Union of International Cancer Control kiyoborwa na Prof Anil D’Cruz .

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi batandatu bagenewe ibyo bihembo barimo Abanyepolitiki batatu n’abahagarariye Sosiyete Sivile batatu batowe mu mubare munini w’abayobozi batandukanye ku Isi.

Mu Banyepolitiki, abageze ku musozo w’amajonjora ni Perezida Kagame, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden na Greg Hunt, Minisitiri w’Ubuzima no Kwita ku Bashehe Akanguhe muri Australia.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati: “ Ndabashimiye kuba mwarahaye agaciro umuhati u Rwanda rwashyizemo mu gukumira cancer. Ubufatanye ni ingenzi, iyo tudakorana n’abandi ntacyari gukunda muri uru rugamba rwo guhangana n’iriya ndwara.”

Yashimiye umuyobozi ucyuye igihe w’uriya muryango mpuzamahanga wo kurwanya Cancer igikomangoma cy’ubwami bwa Jordania, Dina Mired kubera ubuyobozi yagaragaje mu gihe amaze awuyobora.

Umukuru w’Igihugu yavuze iyo cancer zitakumiriwe hakiri kare, ngo zibonerwe imiti izivura hakiri kare, iyo zikuze zikagera kure kuzivura bigorana cyane kandi bigahenda.

Hari n’aho usanga ibihugu nta miti cyangwa ubundi buryo bwo kuzivura bifite bityo abaturage babyo bakahagwa.

Perezida Kagame yashimiwe intamwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa Kanseri, binyuze mu kwimakaza ubuvuzi kuri bose, gukingira n’ubukangurambaga.

Kuri Perezida Kagame, gukorana n’abandi ni intangiriro ikomeye yo kugera kuri byinshi.

Ku byerekeye u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko rwo rwahisemo gukoresha ubushobozi bucye rufite, rushyiraho uburyo bwo gukangurira abaturage kwirinda ibitera cancer no  kuyipimisha hakiri kare, ndetse hashyirwaho n’uburyo bwo kunganira abayirwaye mu kubona imiti.

Umukuru w’igihugu yashimiye kandi bagenzi be bageze ku rwego rwa nyuma rw’amajonjora kubera ibikorwa byabo bitanga isomo rikomeye ku batuye Isi.

Perezida Kagame yaboneyeho kugaragaza uburyo imibare y’abavurwa Kanseri iteye ubwoba ku Isi yose ku buryo ahataragezwa ubuvuzi abaturage badafite ibyiringiro, mu gihe mu bushobozi bwa buri gihugu hari icyakorwa mu kurwanya izi ndwara zibasira miliyoni z’abantu ku Isi.

Yavuze ko nko mu Rwanda, abaturage barengeje imyaka 40 batangiye gusuzumwa buri mwaka bakishyura bifashishije ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), akaba ari igikorwa gituma hamenyekana abarwaye kanseri bakavurwa hakiri kare.

Ikindi, serivisi zo gusuzuma no kuvura kanseri zikomeje kwegerezwa abaturage ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

Perezida Kagame yemeje ko Kanseri ebyiri ziganje cyane mu Rwanda ari i kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi 5,000 ba kanseri zitandukanye batahuwe mu mwaka wa 2020, harimo 1,237 basanganywe kanseri y’ibere mu gihe abandi basaga 750 basanzwe barwaye kanseri y’inkondo y’umura n’abandi.

Perezida Kagame yaboneyeho gushima ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango Partners In Health iyobowe na Dr. Dr Paul Farmer washibutsemo Ibitaro bya Butaro bivurira mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru guhera mu mwaka wa 2012.

Umukuru w’igihugu yahishuye ko mu mwaka utaha mu Rwanda hazafungurwa icyicaro cy’Afurika cy’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Ndwara ya Kanseri ifata ibice by’Urwungano Ngongozi (IRCAD Africa), kirimo kubakwa i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Ni ikigo kirimo kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umufaransa Prof Jacques Marescaux ari na we washinze IRCAD mu 1994.

U Rwanda rwahize ko mu myaka 10 iri imbere ruzaba mu bihugu bya mbere bizarandura kanseri y’inkondo y’umura aho rumaze gutera intambwe ikomeye yo gukingira abangavu bari hejuru ya 97% buri mwaka.

Mu 2020 Perezida Kagame ubwo yatahaga Ikigo cy’icyitegererezo mu buvuzi bwa kanseri mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare

Twitter
WhatsApp
FbMessenger