AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida Kagame yagize icyo avuga nyuma y’uko Arsenal inyagiye Tottenham (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Arsenal yo mu Bwongereza yashimiye iyi kipe nyuma yo gutsinda Tottenham ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’Ubwongeleza (Premier League).

Nubwo iyi kipe yatangiye nabi cyane shampiyona itsindwa umusubirizo na Brentford,Chelsea na Manchester City,yagarutse mu bihe byiza aho imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya irimo uwa Norwich,Burnley na Tottenham yatsinze uyu munsi iyirusha.

Arsenal yatangiye neza cyane uyu mukino wo kuri iki cyumweru,aho yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Smith Rowe ku mupira yahawe na Bukayo Saka hanyuma ku munota wa 27,Pierre Emerick Aubameyang ashyiramo icya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Smith Rowe hanyuma ku munota wa 37 Bukayo Saka ashyiramo igitego cya 3.Son yatsindiye Tottenham igitego cy’impozamarira ku munota wa 78.

Uyu mukino washimishije cyane abakunzi ba Arsenal kugeza no kuri nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,washimiye iyi kipe nubwo mu minsi ishize yari yayinenze imyitwarire yayo igayitse yatangiranye shampiyona.

Abinyujije kuri Twitter,Perezida Kagame yagize ati “Ishimwe rigomba kujya kuwo rigomba … Mwakoze Arsenal, umutoza, abakinnyi kandi cyane … abafana !!! Ibintu byose byabaye bizima cyane uyu munsi. Amahirwe masa muri buri mukino wose.#Byiza cyane.”

Arsenal niyo kipe yatsinze yonyine mu zifite abafana benshi mu Rwanda kuko Chelsea FC yatsinzwe na Manchester City igitego 1-0 cya Gabriel Jesus mu gihe Manchester United yatsinzwe na Aston Villa igitego 1-0 cya Hause.Liverpool yanganyije na Brentford ibitego 3-3.

Imikino Arsenal izakurikizaho:

Brighton (A)
Crystal Palace (H)
Aston Villa (H)
Leeds (H)
Leicester (A)
Watford (A)
20/11 Liverpool (A)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger