AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yagiranye inama n’abasirikare bakuru

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, kuri uyu wa Gatandatu yayoboye inama ya ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

Ni inama yabaye mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse yabaye hubahirijwe amabwiriza y’igihugu yo kwirinda iki cyorezo, aho abantu basabwa guhana intera hagati yabo.

Amafoto yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame agera ahabereye inama yambaye agapfukamunwa nk’uko amabwiriza abivuga, ndetse abasirikare bakuru bari bicaye bahanye intera hagati yabo.

Ntabwo ingingo zaganiriweho muri iyi nama zari zatangazwa.

Perezida Kagame aba agomba kuganira n’abasirikare

Twitter
WhatsApp
FbMessenger