AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Felix Tshisekedi wa DR Congo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we baherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika, bagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo Felix Antoine Tshisekedi uyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Madamu we Denise Tshisekedi.

Aba bakuru b’ibihugu babonaniye i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika, aho bitabiriye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yabaga ku ncuro ya 74.

Perezida Kagame yari yabanje kugirana ibiganiro Mohamed Ould Ghazouani uyobora Maurtania cyo kimwe na Amir wa Qatar heikh Tamim Bin Hamad.

Ibiro bya Twitter by’umukuru w’igihugu n’ibya perezidansi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byemeje ko aba bakuru b’ibihugu bombi bahuye, gusa nta byinshi ku byo baganiriye byigeze bitangazwa.

Ikiriho ni uko kuva Perezida Antoine Tshisekedi yatorerwa kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagize byinshi ahindura ku mubano w’igihugu cye n’icy’u Rwanda.

Ibi harimo kuba ibihugu byombi byarasinyanye amasezerano y’ubuhahirane, ndetse Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kugaragaza umuhati wo gushakira igisubizo umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kandi ikomeje gutanga umusanzu mu kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, binyuze mu kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro yari imaze igihe isa n’iyigaruriye igice cy’Uburasirazuba bwayo.

Kuva Perezida Tshisekedi yatorwa, ingabo za FARDC zarashe ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho zashegeshe bikomeye abarwanyi barimo ab’ihuriro ryiswe ‘P5’ rigizwe n’imitwe yishyize hamwe riyobwe na Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.

Nta cyumweru gishize kandi uwari Umuyobozi w’Umutwe wa FDLR, Sylvestre Mudacumura yishwe n’Ingabo za FARDC.

Perezida Kagame aganira na Emir wa Qatar.
Perezida Kagame abonana na perezida wa Maurtania, Mohamed Ould Ghazouani.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger