Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobora EU anenga uko bakemura ikibazo cy’abimukira

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Ukuboza, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz , byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi, dore ko u Rwanda ruyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) naho Autriche ikaba iyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Igihugu cya Autriche kiri mu Burayi bwo hagati, gituwe na Miliyoni9 z’abaturage ku buso bukubye inshuro 4 ubw’u Rwanda, giherutse kugira Ambasaderi mu Rwanda, ariko akazaba afite ikicaro i Nairobi.

Ibi biganiro byabereye muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’abimukira bava muri Afurika bajya i Burayi, anenga ko uyu mugabane utashyize imbaraga mu bufatanye bubyara umusaruro utuma abaturage bawo babona imirimo n’ibindi bajya gushakisha ku yindi migabane.

Baganiriye kandi ku myiteguro y’ihuriro rya Afurika n’u Burayi riteganyijwe kuwa 18 Ukuboza 2018, i Vienne muri Autriche, rizibanda ku bufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’imigabane yombi.

Perezida Kagame yavuze ko muri iri huriro hazaganirwa ku bintu bitandukanye birimo ishoramari n’ubufatanye bushobora gukomeza guhuza Afurika n’u Burayi, kugira ngo iyi migabane ikomeze kugana ku iterambere ntawe usigaye inyuma.

Yagarutse ku mateka y’ikibazo cy’abimukira, avuga ko cyatangiye u Burayi bushishikariza Abanyafurika kujyayo kuko umugabane wabo uyobowe nabi, babereka byinshi bidahari bakababwira ngo nibajyeyo ho ni muri paradizo. Yavuze ko kuba urubyiruko rwa Africa rurarikiye kujya i Burayi ari uko rwigishijwe ko ari ho hari amakiriro y’ubuzima.

Perezida Kagame yanenze uko ikibazo cy’abimukira gikemurwa binyuze mu gufasha abageze i Burayi aho gushora imari mu bihugu baturutsemo ngo hakemurwe icyatumye babivamo.

Yavuze ko abayobozi n’ababyeyi bakwiye kwigisha urubyiruko gukunda Africa, bakabereka ko hari amahirwe y’akazi, umutekano n’ibindi bajya gushakira ahandi.

Perezida Kagame yavuze ko kiriya kibazo cyakabaye cyarabonewe umuti, ariko ngo nta rirarenga hariho ibiganiro hagati y’impande zombi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko baganiriye na Chencelier wa Autriche uburyo Uburayi bukwiye gushora imari muri Africa ariko bikagirira akamaro impande zombi, by’umwihariko urubyiruko rwa Africa rukabona akazi.

Yijeje Chancelier wa Autriche ko azakorana na we kugira ngo umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ube mwiza kandi azanafasha ku migendekere myiza y’inama ihuza Uburayi na Africa itegerejwe muri uku kwezi i Vienne muri Autriche bombi bakaba bazafatanya kuyiyobora.

Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz we yavuze ko bashima ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko intambwe yatewe mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Yavuze ko igihugu cye kizashora miliyoni 65 z’ama Euro mu Rwanda no muri Ethiopia aho aza kwerekeza avuye mu Rwanda.

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri Kurz afite mu Rwanda, yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bikaba biteganyijwe ko anasura ibikorwa bitandukanye by’iterambere.

Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz aganira na Perezida Kagame

Ikiganiro cyabereye muri Village Urugwiro

Amafoto: Village Urugwiro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger