AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yaciye amarenga ku kazi azakora nava ku buyobozi bukuru bw’Igihugu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari mu ruzinduko mu karere ka Rubavu ijambo rye ryibanze ku kubwira abaturage uko ubucuruzi bukwiye gukorwa anababwira ko nava ku butegetsi ashobora kujya kwikorera.

Aka Karere ka Rubavu abaturage baho benshi bakunze gukora ibijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka ugahuza n’umugi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ruzinduko Umukuru w’Igihugu rw’iminsi itatu yagiriye mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba aha nini ijambo rye ry’ibanze  ku mutekano, imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu.

Perezida Kagame abwira abaturage b’akarere ka Rubavu na Rutsiro bari bateraniye ku kibuga cy’umupira cya Nyundo yavuze ko  Leta yo ibafasha mu kubaha umutekano no kubaka imibanire n’imigenderanire n’andi masoko bityo abacuruzi  bakwiye guhora bashaka kubona byinshi birenze, aho kumva ko bishoboye kuko babona inyungu bacuruje ibintu bicye ku bantu bacye.

Yagize ati “Njyewe ndi uwikorera… cyangwa igihe nzaba nagiye muri uyu mwuga… birashoboka umunsi narangije ibi…nshobora kuzajya kwikorera. Ntabwo abikorera bakwiye kunyurwa na bikeya babona , bakwiriye guhora bashaka kubona byinshi birenze , kandi kubona byinshi birenze , iyo wikorera  ukora business  , iyo business ukora igirira abantu benshi akamaro , ni ukuvuga ngo abo bantu benshi uri kubashyiramo ubushobozi , nibo bazagaruka bakahura ibyo ucuruza , niko bigenda byiyongera ….”

“…..ugacuruza utuntu ducye, ubwo kandi wahenze abantu, ibintu byabuze…ariko kubera ko wowe witwa ngo wabonye inyungu ukarekera aho. Ntabwo ari byo, ntabwo ari ko abantu bakora business.”

 

Si ubwa mbere Bwana Kagame agaragaje ko akunda ‘ubucuruzi’.

Mu gitabo cyitwa Rwanda, Inc cyo mu 2014 cyanditswe na Patricia Crisafulli na Andrea Redmond, abantu banyuranye barimo ‘Perezida’ Bill Clinton bavuze ko u Rwanda ari igihugu cyakoze ibidasanzwe mu bukungu kuko ‘kiyobowe nk’ikigo cy’imari gicunzwe neza’ n’umuyobozi mukuru (CEO) wacyo Paul Kagame.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemerera Paul Kagame kuba yaguma ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2034.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger