AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yaburiye abo yise ‘Abasitari ba Politike’ ko batitonze basubira muri gereza

Mu muhango wo kurahira kw’Abadepite bashya mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda , Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango ryari rikubiyemo byinshi agaruka ku badepite barahiye ndetse anakomoza ku mbabazi aherutse gutanga ku mfungwa zikarekurwa.

Perezida Kagame yasabye aba badepite ko uko bagiye bagera ku banyarwanda babasaba  amajwi ari ko bakwiye kuzakomeza kubasanga bakumva ibibazo byabo bakabikorera ubuvugizi mu nshingano Inteko ifite, yabasabye kandi gushyira imbaraga mu gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.

Iyi  nteko Ishinga Amategeko ibayeho ku nshuro ya kane (4)  nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  izayoborwa nanone na Hon Mukabalisa Donatille akazaba yungirijwe na Hon Edda Mukabagwiza na Hon Musa Fazil Harerimana bose batowe ku bwiganze buri hejuru y’amajwi nibura 75 kuri 80 y’abagize Inteko nshya.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye intambwe yatewe na PS Imberakuri na Democratic Green Party nk’amashyaka (atavuga rumwe na Leta), mashya aje bwa mbere mu Nteko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko iyi ari intambwe nziza bakwiye kubakiraho

Perezida Kagame yabwiye imfungwa ziherutse kurekurwa  ko utazitondera ibyo avuga ashobora gusubira muri Gereza cyangwa akajya kuzerera iyo mu mahanga, ngo u Rwanda aho rugeze si igihugu abantu bakanda kigakandika.

Mu ijambo rye umukuru w’igihugu yaburiye abaherutse kurekurwa abasaba kwitonda bagashyira hamwe n’abanyagihugu bagashaka ibyakubaka  igihugu cyabo.

“Ejo bundi, turekuye aba bantu b’ejo bundi twarekuye; barimo bya byamamare bya politiki ishingiye hanze ariko idashingiye mu gihugu; twe ni muri iyo nzira tubikora kandi sibwo bwa mbere.”

“Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi.Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo. Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzerera kuko nta kindi uzakorayo.”

“Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanga ngo dukangike. Rero, uwashaka yacisha make. Agakora neza, agakorana n’abandi neza. N’amasomo ku Isi hose uko bimaze kugaragara, biratwereka ko gukorana, kuzuzanya, gushakisha inyungu za buri wese aribyo byonyine bisigaye naho ibindi nkurusha ibi, ngomba kugutamika ibyo nshaka ukabimira, ntabwo ibyo bigikora. Cyane cyane twe twamize byinshi.”

Uyu muhango Perezida Kagame yakiriyemo  indahiro z’abadepite bashya 80 mu muhango wabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura. Iyi manda ya kane y’Abadepite izatangira ku wa 5 Ukwakira 2018 isozwe mu 2023.

Witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zitandukanye yaba abagize Guverinoma, abayobora ibigo bya leta bitandukanye, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abadepite bashya 80 batangiye manda yabo ya 4 izatangira ku wa 5 Ukwakira 2018 isozwe mu 2023.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger