Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yababariye abana bari bafunzwe batsinze ikizamini cya leta

Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 16 barimo abakobwa batatu, bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange (Tronc Commun).

Abahawe imbabazi bari bafungiwe ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu, gusambanya umwana, gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge n’iterabwoba.

Muri aba bana, umukuru ubarimo yavutse mu 1998 mu gihe umuto ari uwo mu 2003. Mu bakoze ikizamini mu mashuri abanza, bane baje mu cyiciro cya mbere nk’abatsinze neza abanda umunani baboneka mu cyiciro cya kabiri.

Muri bane bakoze ikizamini cy’icyiciro rusange, umwe yaje mu cyiciro cya mbere abandi batatu batsindira mu cyiciro cya kabiri.

Biteganyijwe ko kuri uyu  wa Kane ari bwo bafungurwa mu muhango uzabera kuri Gereza ya Nyagatare, bagakomeza amasomo yabo mu mashuri asanzwe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger