AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida Kagame umaze imyaka irenga 30 afana Arsenal yagiriye inama abashaka kuyivaho

Kubabyibuka neza ubwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza yatangiraga, Arsenal yatsinzwe ibitego bibiri ku busa na Brentford yavuye mu cyiciro cya kabiri.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yahise ajya kuri Twitter yandika ko Arsenal idakwiye guhora yihanganira umusaruro mubi nk’uwo, ahubwo ikwiye kubaka ikipe ihora itsinda.

Turebye ku rutonde rwa Shampiyona , ubu Arsenal ni iya nyuma nyuma y’iminsi itatu imaze gukinwa. Nta gitego na kimwe iratsinda ahubwo yatsinzwe ibitego icyenda.

Abakunda Perezida Kagame nyuma y’aho, bifashishije imbuga nkoranyambaga, bamugira inama yo kureka kuyifana ahubwo agashaka indi kipe itsinda yajya afana kuko arsenal imuraza nabi kandi atabikwiye.

Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021, ubwo yaganiraga na RBA yavuze ko adashobora kureka gufana Arsenal ngo ni uko itsinzwe.

Ati “Hari ibintu bibiri, Arsenal njya kuyihitamo kuba ikipe nkunda, hashize igihe kinini, igomba kuba irenze imyaka 30 cyangwa n’indi. Ifite amateka, ugiye kureba muri ariya makipe yose [yo muri Premier League], ni imwe mu za mbere zabanje, irengeje imyaka 100 ariko banakinaga neza icyo gihe njya kuyifana, nkakunda abakinnyi bayirimo n’umukino wayo.”

Uko umusaruro wayo wagiye uba mubi, Perezida Kagame avuga ko kimwe n’abandi bafana bose, yagiye atanga ibitekerezo asaba ko haba impinduka iyi kipe ikongera kwitwara neza.

Aha Umukuru w’igihugu yagize ati “Niba nibuka mu 2011 nabwo hari indi tweet nigeze gukora, indi ni iy’ejo bundi. Narebaga bitagenda neza, ndetse nza kuvuga nti hakwiye kugira igihinduka. Nti ntabwo nzi niba igihinduka ari abakinnyi, umutoza, nti ariko hagomba kugira igihinduka.”

Perezida Kagame yavuze ko hari igihe Arsenal yakinaga ishaka kuba iya mbere, igeze aho kuba iya kabiri ntibyagira icyo biyitwara bigera n’aho ishaka kuba mu makipe ane no mu makipe ya mbere icumi.

Ati “Iyo ukunda ikintu ntabwo akantu gato kaba ugahera ko [… ] umuntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga ngo ibi nafanaga, nakurikiranaga, ubu ndashaka iriya, ibyo ni uburenganzira bw’umuntu. Njye ntabwo ariko meze, niba naragikunze ndahendahenda, ndihangana, najya n’inama aho bibaye ngombwa bishoboka ariko ntabwo napfa kureka ikintu nakundaga kubera impamvu ngo ndahinduye kubera ko batsinzwe.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari igihe Arsenal iba iri gukina, mu minota ya mbere aba abona ko iri butsinde cyangwa se iri butsindwe.

Yagize ati “Ubona ukuntu bakina ukavuga uti aba bantu bari butsindwe […] kenshi uwo mukino ndawurangiza, ntabwo njya mpunga ibibazo. Mfite inshuti yanjye ikajya mu bibazo, umuntu akomeza ari inshuti, keretse niba ari ikibazo cyo kwangiza ubushuti nari mfitanye nayo.”

Perezida Kagame yavuze ko ajya abona umwanya wo kubwira abayobora Arsenal ibitagenda, ndetse ko yigeze kubiganira n’uwahoze ari umutoza wayo, Arsene Wenger, ubwo aheruka mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe u Rwanda rufitanye imikoranire na PSG yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo n’ibikorerwa mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Made in Rwanda, nayo igiye kuba iya kabiri mu zo akunda.

Ati “Ariko noneho irimo n’abakinnyi beza, wabonye ejo bundi Messi yambaye na Visit Rwanda na bariya ba Neymar, Mbappé. Ubu nazo ni izi kipe ebyiri mfana.”

Mu gihe Arsenal na PSG zakinira igihe kimwe, Perezida Kagame yavuze yajya ahindura buri kipe akayireba ku kigero cya 50%.

Kugeza ubu u Rwanda rwongereye amasezerano y’imikoranire na Arsenal ndetse hiyongeraho na PSG yo mu Bufaransa mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ” #VisitRwanda” ibintu RDB ivuga ko bikomeje gutanga umusaruro cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger