AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida Kagame Paul yitabiriye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Misiri

Mu mikino y’amajonjora yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika mu bagore, ikipe y’igihugu ya Basketball yatsinzwe na Misiri amanota 72 kuri 59 mu mukino w’umunsi wa 2 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba yari yaje kwihera ijisho uyu mukino.

Amakipe yombi yakinaga umukino w’umunsi wa 2 ashaka intsinzi yikurikiranya kuko yose yari yaratsinze umukino ubanza. U Rwanda rwarangije igice cya mbere ruhagaze neza kuko rwari imbere ya Misiri yaje kubigaranzura nyuma.

Agace ka mbere karangiye ari 24 kuri 16 ya Misiri, agace ka kabiri karangira ari 15 kuri 13 ya Misiri. Uyu mukino wari uwa kabiri kuri uyu munsi, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyengaju.

Umukino ubanza u Rwanda rwari rwatsinze Kenya amanota 77 kuri 45 rukaba rusigaje guhura n’igihugu cya Sudan y’Epfo naho Misiri ikazahura na Kenya.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger