Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame ntiyemeranya n’urukiko rw’ikirenga ku ngingo yo guhana uwasebeje umukuru w’igihugu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ntiyemeranya n’urukiko rw’ikirenga, ku mwanzuro ruherutse gufata wo gushyira mu mategeko mpanabyaha ingingo irebana no gutuka cyangwa gusebya umukuru w’igihugu.

Ku munsi w’ejo ku wa 25 Mata 2019, nib wo urukiko rw’ikirenga rwari rwategetse ko gutuka, gusebya cyangwa gushushanya Perezida wa Repubulika bikomeza kuba icyaha gihanishwa igifungo, ndetse hakaniyongeraho gucibwa amande ku muntu wese wahamwe na cyo.

Uyu mwanzuro ukimara kujya ahagaragara, hari benshi baregeye urukiko rw’ikirenga biganjemo abanyamakuru bagaragaza ko uriya mwanzuro uzabangamira uburenganzira bwabo.

Mu kubasubiza, Urukiko rw’ikirenga rwavuze ko Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ari ‘Umuntu ukomeye unafite inshingano nyinshi’, bityo ko bitemewe kumutuka cyangwa kumusebya.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu rirebana n’uriya mwanzuro, rivuga ko Perezida wa Repubulika atemeranya n’urukiko rw’ikirenga, ku mwanzuro warwo wo gushyira mu mategeko mpanabyaha ingingo irebana no gutuka cyangwa gusebya umukuru w’igihugu.

Ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger