AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame na Museveni mu bihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka yo muri Victoria

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, batambukije ubutumwa bwihanganisha imiryango yaburiye abayo mu mpanuka ikomeye y’ubwato bwarohamiye mu kiyaga cya Victoria.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku wa kane ubwo ubwato buzwi nka MV Nyerere bwari butwaye abarenga 400 bwarohamiraga i Mwanza mu majyaruguru ya Tanzania.

Amakuru ya vuba aheruka avuga ko abantu 131 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye muri iyi mpanuka nk’uko tubikesha ikinyamakuru Bongo5 cyo mu gihugu cya Tanzania.

Mu butumwa bwihanganisha Perezida w’u Rwanda yacishije kuri Twitter ye, yavuze ko yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, anashimira abakomeje gukora ibikorwa by’ubutabazi.

Perezida Kagame yagize ati”Turihanganisha cyane imiryango n’inshuti z’abaguye mu mpanuka y’ubwato yabereye muri Victoria. Turabazirikana. Ntitwabona uko dushimira abari gukora ibikorwa by’ubutabazi.”

Mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni na we yanditse kuri Twitter agira ati”Numvise amakuru y’ubwato bwa MV Nyerere bwakoreye impanuka ikomeye cyane muri Victoria ikagwamo abasaga 100. Ku bwanjye no ku bw’abaturage ba Uganda, turihanganisha Perezida John Pombe Magufuli n’abaturage ba Tanzania kubw’iki gihombo.”

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na we yatambukije ubutumwa bugira buti”Ku bwanjye no ku bw’abaturage ba Kenya, nihanganishije cyane umuvandimwe wanjye John Pombe Magufuli n’inshuti zacu z’abaturage ba Tanzania nyuma y’irohama rya MV Nyerere mu mazi ya Victoria. Nta magambo abaho ashobora gusobanura agahinda dutewe n’ibyabaye. Umutima wanjye ukomanze ku babuze ubuzima n’imiryango yabo. Twe nk’abaturanyi banyu, tubabajwe cyane n’ibyabaye.”

https://twitter.com/UKenyatta/status/1043118004278575105

Raila Odinga na we yohereje ubutumwa bwihanganisha.

Odinga yagize ati”Noherereje ukwihangana gukomeye imiryango yaburiye ababo mu mpanuka ya MV Nyerere. Nifatanyije n’abaturage ba Tanzania muri ibi bibabaje. Imana ihe imiryango amahoro, n’imabaraga…”

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yamaze gushyiraho iminsi 4 y’icyunamo ndetse anategeka ko amabedela yururutswa mu rwego rwo guha icyunahiro abaguye muri iyi mpanuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger