AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame na Macron basuye ibikorwa by’ikoranabuhanga bitangira inama ya Vivatech

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w Ubufaransa (France)  Emmanuel Macron ubwo bitabigara inama ya Viva Technology basuye ibikorwa bitandukanye by’ikoranabunga birimo n’ibya banyarwanda  ibikorwa byaberaga mu munjyi wa Paris.

Aba bakuru bibihugu bombi mbere yuko bitabira iyi nama babanje gusura ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 60 byo muri Afurika harimo n’ibyo mu Rwanda byamurikaga ibyo bimaze kugeraho binaboneraho  n’umwanya wo gukorana n’abateza imbere imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga ku Isi.

Ibigo by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda bigera ku munani nibyo byitabiriye iyi nama bikaba byamuritse ibikorwa byabyo, muri ibyo bigo  harimo Awesomity Lab, AC Group,Fab Lab ,Pivot Access n’izindi. Hanamuritswe kandi n’umushinga wa Kigali Innovation City ugomba kuba washyizwe mu bikorwa mu 2020 aho ugamije kurerera u Rwanda n’Isi abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Usibye aba bakuru bibihugu by’u Rwanda na France , muri  uyu muhango hari abayozi batandukanye nka Satya Nadella uyobora Microsoft, Brian Krzanich wa Intel, Young Sohn wa Samsung, Tom Enders wa Airbus, Ginni Rometty wa IBM, Jean-Laurent Bonnafé uyobora Banki yitwa BNP Paribas, Stéphane Richard wa Orange, Hiroshi Mikitani wa Rakuten, Dara Khosrowshahi wa Uber n’abandi.

Muri iyi nama hategerejwemo ibiganiro bitandukanye bizatangwa n’abayobozi banyuranye mu bijyanye n’ikoranabuhanga harimo icya Mark Zuckerberg washinze Facebook.

Iyi nama ya VivaTech iri kubera  i Paris ni ihuriro rinini rihuza abatangizi mu bushabitsi bwifashisha ikoranabuhanga , Uyu mwaka ikaba igiye kuzibanda cyane kuri Africa.

Perezida Emmanuel Macron, Perezida Kagame n’abandi bahagarariye ibigo byikoranabuhanga mu Rwanda
Ginni Rometty uyobora IBM, Perezida Macron w’u Bufaransa na Perezida, Paul Kagame ndetse na Satya Nadella uyobora Microsoft bakurikiye ibiganiro bitandukanye byatangirwaga muri VivaTech

Bamwe mu bitabiriye iyi nama ya Vivatech

Abanyarwanda baba mu Bufaransa bishimiye kwakira abayobozi bakuru b’u Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger