AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame arahurira ku mupaka na mugenzi we Tshisekedi wa DR Congo

Uyu munsi kuwa gatanu byitezwe ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ahura na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo ahantu hataramenyekana neza hagati y’imijyi ya Goma na Gisenyi.

Ibimenyetso, umutekano, n’imyiteguro mu bice byegereye umupaka wa Gisenyi na Goma birerekana ko hari ikintu ikidasanzwe cyiteguwe.

Ibinyamakuru muri DR Congo biremeza ko perezida w’iki gihugu – ubu uri i Goma – aza guhura na mugenzi we Paul Kagame, amakuru avuga ko bashobora guhurira ku mupaka wa ’Grande barrière’.

Bashobora kuba bagiye guhura kuko hari ingingo zinyuranye zireba ibihugu bakuriye, izireba akarere, n’izireba Africa baba bashaka kuganiraho no kumvikanaho.

Kuva Perezida Tshisekedi yajya ku butegetsi umubano w’u Rwanda na DR Congo wifashe neza, nk’uko aba bategetsi bombi bagiye babitangaza mu gihe gishize.
Bimwe mu bibazo bihuriweho n’ibihugu byombi bishobora kuba ingingo zo kuganiraho no kumvikanaho hagati yabo.

Ikibazo cy’imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ishinjwa no guhungabanya umutekano wa DR Congo, igira ibirindiro mu ntara zayo za Kivu y’Epfo n’iya Ruguru, gikomeje kibareba.

Inzobere za ONU/UN mu gihe gishize zavuze ko zabonye ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa DR Congo mu bikorwa byo kurwanya izo nyeshyamba, ibyo leta zombi zahakanye.

Icyorezo cya Covid-19 ubu cyugarije ibihugu byombi mu buhahirane n’ubukungu ni ikindi kibazo gishobora kuganirwa n’aba bakuru b’ibihugu.

Umubano w’u Rwanda na Uganda nawo ushobora kugarukwaho. Mu gihe DR Congo n’u Rwanda ubu bibanye neza, ibibazo ntibirakemuka neza hagati y’ubutegetsi bwa Kigali na Kampala.

Tshisekedi – mu cyumweru gishize wahuye na Yoweri Museveni ku mupaka wa Mpondwe/Kasindi kandi mu gihe gishize wabaye umuhuza wa Kigali na Kampala, nahura na Paul Kagame uyu munsi ashobora gukomeza umuhate we wo guhuza ubwo butegetsi bwombi buturanye na DR Congo, ku bw’inyungu za politiki n’inyungu za rubanda.

Ubusabe bwa DR Congo bwo kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) ni indi ngingo bombi bashobora kuganiraho.

Indi ngingo ireba aba bakuru b’ibi bihugu ishobora kuza mu kiganiro cyabo, ni ubwicanyi buvugwa na Mapping Report (2010) ya ONU/UN bwakorewe mu burasirazuba bwa Congo (1993 – 2003), aho iyo raporo ishinja abasirikare b’u Rwanda uruhare muri ubwo bwicanyi.

Mu kwezi gushize ubwo aba bombi bari mu Bufaransa, Paul Kagame yavuze ko nta byaha byakorewe mu burasirazuba bwa DR Congo cyangwa byakozwe n’abavugwa n’iyo raporo.

Félix Tshisekedi we yavuze ko hakwiye kubaho ubutabera ku bivugwa n’iyo raporo kandi “byaba ari ibintu byiza Perezida Kagame abashije gufasha ngo ibyo bibe”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger