AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame : “Abasaba irekurwa rya Rusesabagina nibikomereze inkuru za cinema ya Hollywood”

Ubwo yitabiraga mu buryo bw’ikoranabuhanga ikiganiro Global Security Forum 2021 cyerekeye umutekano mpuzamahanga cyateguriwe i Doha muri Qatar,Perezida Paul Kagame yabajijwe ku kibazo cy’umugororwa Paul Rusesabagina uherutse guhamwa ibyaha, agakatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Mu gusubiza iki kibazo Perezida Kagame, avuga ko urubanza rwa Paul Rusesabagina w’imyaka 67 y’amavuko rwaciye mu mucyo, na ho abashaka ko arekurwa bakwiye kumenya ko ubuzima bw’Abanyarwanda bufite agaciro nk’uko ubw’Ababiligi n’Abanyamerika na bwo bufite agaciro.

Perezida Kagame muri iki kiganiro, yagaragaje ko abasaba ko Rusesabagina arekurwa ari abamufashije kubakira izina “muri filimi y’inkuru mpimbano (fiction)” yitwa Hotel Rwanda yatunganyijwe i Hollywood, yatumye aba icyamamare.

Ati: “Ikibazo kiri hanze gishingiye kuri sitati y’ubwamamare yakorewe. Abantu bamwubakiye sitati y’ubwamamare barashaka ko arekurwa batitaye ku bazize ibikorwa bye cyangwa se abo bareganwa.”

Aba yise ’abanyembaraga’ ngo baravuga bati: “Oya, uyu muntu twamugize icyamamare. Ibyo yakoze byose ntibitureba, agomba kurekurwa kubera ko ari umuturage wa US akaba n’umwenegihugu w’u Bubiligi.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko aba basaba ko Rusesabagina arekurwa birengagiza ko inzego zo mu Bubiligi na USA zishinzwe ubutabera zafashije u Rwanda kumukoraho iperereza kuri buri kimwe mu gihe kijya kugera ku myaka 10.

Aba ngo barirengagiza ko nyirubwite yagiye atangariza mu ruhame ko ayobora umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi wagiye ugaba ibitero turutse cyane cyane mu Burundi na rimwe na rimwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC, akanawutera inkunga, hakaba ubwo agiriye ingendo mu bihugu byo mu karere muri gahunda iwerekeye.

Ati: “We ubwe yitangiye ibimenyetso by’uko yari umwe mu bawugize. Biri mu bubiko (record). Ntabwo yigeze anabihakana.”

Perezida Kagame yavuze ko kandi urubanza rwa Rusesabagina rwabereye mu rukiko rubifitiye ububasha, mu ruhame, rubonwa na bose, kandi ko ibimenyetso byeretswe rubanda.

Muri uru rubanza, ngo abareganwaga na we hafi ya bose uko ari 20 bagiye bamushinja.

Ngo ibi byose aba banyembaraga ntibabihakana keretse kuvuga gusa ko bashaka ko Rusesabagina arekurwa, bashingiye ku mbaraga bafite.

Perezida Kagame yavuze ko hari abandi bareganwaga na Rusesabagina, batanze ibimenyetso mu rubanza bashinjanya ariko by’umwihariko abo bose bagera kuri 20 bose bashinjaga Rusesabagina.

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwita ku mutekano w’abaturage barwo rwubahiriza amategeko, bo bazakomeze bavuga ku nkuru za Hollywood. Ngo uburenganzira bw’Abanyarwanda burangana n’ubw’Ababiligi, Abanyamerika n’abandi imbere y’amategeko.

Paul Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi, unafite uruhushya ruhoraho rumwemerera gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), tariki ya 20 Nzeri 2021 yahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora ibikorwa by’iterabwoba bifitanye isano n’umutwe witwaje intwaro wa FLN wagabye ibitero mu Rwanda mu 2018 no mu 2019, arakatirwa.

Uwo munsi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi n’Umuvugizi w’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga muri USA basohoye amatangazo atera utwatsi icyemezo cy’urukiko rwakatiye Rusesabagina, bavuga ko bizera ko uyu mugabo  atahawe ubutabera buboneye.

Abagize inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU, tariki ya 8 Ukwakira 2021 barateranye biga ku ngingo eshatu nkuru zirimo ifungwa rya Rusesabagina, bashingiye kuri aya matangazo abiri yasohowe n’ibiro bibiri bikomeye mu Bubiligi na USA, bemeza ko koko “umwenegihugu wa EU” arengana, babinyujije mu itora ryemejwe na 660 muri 680 baryitabiriye.

Nyuma y’ubu bwiganze bw’amajwi yemeza ko Rusesabagina arengana, aba badepite basabye Leta y’u Rwanda kurekura Rusesabagina, akoherezwa, “hatitawe ku kuba yarahamijwe ibyaha cyangwa se ari umwere.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu gukurikirana Rusesabagina, Amerika n’u Bubiligi ari ibihugu byombi byagize uruhare mu gutuma ibimenyetso bimushinja biboneka.

Ati “Twamaze igihe duhanahana amakuru n’ibyo bihugu byombi, ubutabera bw’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twabahaye buri kimwe cyose mu myaka hafi icumi. Ntibashobora kuvuga ngo ntabyo bazi, ariko ni nk’aho bari kuvuga ngo mureke byose, mwibagirwe byose, turashaka ko uyu mugabo arekurwa.”

Yakomeje agira ati “Iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko nibwira ko dukwiriye kwita ku mutekano w’abaturage bacu kandi tuzabikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi biciye mu mucyo hanyuma bo bakomeza kuvuga ku nkuru ya filime ariko ibireba ubuzima bwacu, ubuzima bwacu budufitiye agaciro gakomeye nk’uko bugafite ku Babiligi n’Abanyamerika.”

Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu banenga u Rwanda bose babishingira ku kuba hari ibyo rwabashije gukora, akibaza intambwe rumaze gutera iyo iza kuba itaratewe ikiba kivugwa.

Ati “ Iyo tuza kuba nta ntambwe twateye, iyo tuza kuba ntacyo twagezeho, abatunenga bari gushingira kuki uyu munsi? Dushobora kunengwa ku bwo gutera intambwe nziza, ahari no kuba tuticaye ntacyo dukora. “

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ubwabo batanga ibisubizo ku banenga u Rwanda, kandi ko n’abo bantu babibona kandi babisoma.

Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro muri iyi nama “Global Security Forum 2021” yifashishije ikoranabuhanga

https://fb.watch/8BqQPW3soZ/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger