AmakuruAmakuru ashushye

Perezida John Pombe Magufuli yahaye abakinnyi b’ikipe y’igihugu “Taifa Stars” ishimwe rikomeye

Nyuma yaho abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Tanzania bamaze gukora amateka yo kugera mu gikombe cya Afurika baherukaga mu myaka 39 ishize , aba bakinnyi bakiriwe na Perezida Magufuli mu biro bye, kuri uyu wa Mbere, abemerera  ishimwe rikomeye mu izina ry’igihugu ayoboye.

Nyuma yo gukora aya mateka, Taifa Stars yahawe ishimwe n’umukuru w’igihugu abaha ibibanza mu mujyi wa Dodoma.

“Aba bakinnyi baranshimishije cyane, kandi ndatekereza bakwiye igihembo. Ngiye kubagororera mu izina ry’igihugu cyose. Bose nk’ikipe, bazabona ubutaka muri Dodoma bazahubake amazu. Kubona itike ni intangiro yo guhangana, abanya-Tanzania bose barishimye kandi ndashaka kubashimira ku rukundo rw’igihugu no kubashyigikira bagaragaraje”

Taifa Stars yabonye itike kuri iki Cyumweru ubwo yanyagiraga Uganda Cranes ibitego 3-0 byatsinzwe na Simon Msuva, Erasto Nyoni na Aggrey Morris mu mukino usoza iyo mu itsinda L ryo gushaka itike ya CAN 2019 izabera mu Misiri.

Ikipe y’Igihugu ya Tanzania yaherukaga mu gikombe cya Afurika mu 1980, yasoje imikino yo mu itsinda L iri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani, inyuma ya Uganda yari yaramaze kubona itike ifite amanota 13. Lesotho yasoje ifite amanota atandatu mu gihe Cap-Vert yari ifite amanota atanu

Taifa Stars yakiriwe na Perezida Magufuli mu biro bye, kuri uyu wa Mbere, abemerera ibibanza mu mujyi wa Dodoma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger