AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Perezida Emmanuel Macron yanenze Perezida wa Brazil wibasiye umugore we

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yanenze Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil kubera imvugo “mbi” yakoresheje avuga ku mugore we.

Ni mugihe umwe mu bashyigikiye perezida wa Brazil ,abinyujije ku rubuga rwa Facebook yaneguye Brigitte umugore wa Macron w’imyaka 66 amugereranya n’uwa perezida wa Brazil Michelle w’imyaka 37.

Ku mafoto yagaragaje, yongeyeho amagambo agira ati: “Ubu noneho murumva impamvu Macron ari kubuza uburyo Bolsonaro?”

Perezida Bolsonaro w’imyaka 64 nawe mu gisubizo yashyize kuri aya magambo yanditse mu rurimi rw’Igiportugal ati: “Wimusebya (Macron)… wa mugabo we, ha ha.”

Abajijwe ku byavuzwe na perezida Bolsonaro, Perezida Macron yavuze ko ari “ibintu bibi cyane” kandi “bibabaje”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Macron yagize ati: “Yavuze ibintu biteye isoni cyane ku mugore wanjye. Nubaha cyane abaturage ba Brazil kandi nizeye ko vuba bazabona perezida ushoboye akazi ke”.

Hashize iminsi hari uguhangana hagati y’aba bagabo gushingiye ku miriro iri gutwika ishyamba rya Amazone muri Brazil.

Macron ayoboye abagaya ubutegetsi bwa Brazil ko ntacyo buri gukora mu kuyizimya ndetse akaba yifuza ko hari icyo abategetsi bandi ku isi babikoraho.

Macron yavuze ko iyi miriro ari “ikibazo gihangayikishije isi”, gusa Bolsonaro ibi yabyise “imitekerereze ya gikoroni”.

Perezida Bolsonaro azwiho kuvuga amagambo atari meza ku bagore, abirabura na bimukira

Rimwe mu magambo mabi cyane yavuze ni mu gihe yari ahanganye n’umugore uri mu bagize inteko witwa Maria do Rosario mu 2014.

Icyo gihe yabwiye uyu mugore ati: “Nta nubwo nagufata ku ngufu kuko utabikwiriye”.

Bolsonaro kandi yigeze gutangaza abantu ubwo yavugaga ku mukobwa mu ruhame mu 2017. Yagize ati: “Mfite abana batanu. Nabyaye abahungu bane, maze ngeze ku wa gatanu ncika intege haza umukobwa”.

Perezida wa Brazil arusha umugore we imyaka 27
Twitter
WhatsApp
FbMessenger