AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Emmanuel Macron agera i Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yageze i kigali nk’uko byari bimaze kminsi bitangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, yakiriwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane .

Perezida Macron yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwitezweho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi..

Mu gihe yiteguraga guhaguruka mu Bufaransa yerekeza mu Rwanda, Perezida Macron yatangaje ko uruzinduko rwe i Kigali ari ikimenyetso gikomeye cyo guhindura amateka no kunoza umubano, atari hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa gusa, ahubwo hagati ya Afurika muri rusange n’u Bufaransa.

Kimwe mu bikorwa by’ingenzi bitegereje Perezida Macron ni ibiganiro ku bijyanye n’amateka ahuza ibihugu byombi ndetse n’uruhare rw’u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uruzinduko rwe i Kigali rubaye nyuma ya Raporo ebyiri zakozwe n’ibihugu byombi zisa n’izuzuzanya ku ruhare rw’u Bufaransa mu mateka y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1990 kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo.

Biteganyijwe ko Perezida Macron akigera i Kigali arasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi; nyuma yo gusura urwibutso ahagana saa tanu za mugitondo aratanga ikiganiro, akaba ari we mukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa uzaba ubaye uwa mbere utangiye ikiganiro ku Rwibutso rwa Jenoside mu Rwanda.

Amakuru yaturutse mu Biro bya Perezida w’u Bufaransa agira ati: “Hakenewe amagambo ku ruhare nyarwo rw’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994. Perezida w’u Bufaransa azagerageza kubahiriza ubwo busabe”, rikaba ari ijambo rizatangwa mu kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahumurize n’abayirokotse by’umwihariko.

Nyuma y’ubutumwa Perezida Macron aratangira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, byitezwe ko arahita akomereza muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda aho arasangira iby’amanywa na Perezida Kagame.

Mu biganiro baragirana nyuma y’aho harimo ibirebana no gushyiraho Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda umaze imyaka myinshi ategerejwe, akaba ari na yo ntambwe ya nyuma iraba ifashwe mu rugendo rwo gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi.

Byitezwe ko Perezida Macron na Perezida Kagame baragirana ikiganiro n’abanyamakuru, ari na bwo baragaruka birambuye ku biganiro bagiranye ndetse banatange ishusho yagutse y’umubano w’ibihugu byombi kugeza ubu.

Byitezwe ko nyuma y’icyo kiganiro, Perezida Macron arasura Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Tumba (RP/IPRC-Tumba), aho Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement/AFD) kigiye gutangira ubufatanye mu bijyanye no gutanga amahugurwa.

Mu masaha y’umugoroba, Perezida Macron arataha ku mugaragaro icyicaro gishya cy’inzu ndangamurage y’u Rwanda n’u Bufaransa i Kigali, umuhango ritatabirwa n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo.


Twitter
WhatsApp
FbMessenger