AmakuruInkuru z'amahanga

Perezida Duterte yemereye abaturage kurasa umuyobozi wese uzabaka ruswa

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte, yemereye abaturage b’igihugu cye kurasa umuyobozi wese ukora muri Guverinoma uzagerageza kubaka ruswa.

Ibi perezida Duterte yabyemereye Abanya-Philippines mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yagezaga ijambo ku magana y’Abaturage b’igihugu cye bari bateraniye mu murwa mukuru Manila aho, yavugiye ko ruswa ari yo ikomeje gukoma mu nkokora iterambere rya kiriya gihugu.

Perezida wa Philippines yavuze ko umuturage wese utunze imbunda yemerewe kurasa umuyobozi uzamwaka ruswa, gusa ntamwice ahubwo akamukomeretsa gusa.

Uyu muyobozi ukunze kugira amagambo aremereye mu kanwa ke, yavuze ko yiteguye kuburanira umuturage wese uzajyanwa mu rukiko aregwa gukomeretsa umuyobozi washakaga kumwaka ruswa.

Ati” Umuyobozi ukorera Guverinoma yanjye naramuka akwatse ruswa, uzamurase ariko ntukazamwice. Nzi neza ko iki gihugu cyamunzwe na ruswa, nuramuka ukomerekejwe {abwira abayobozi} nta wuzakuburanira kandi nzakwirukana muri guverinoma yanjye.”

Yakomeje agira ati” Ngarutse ku baturage mutunze imbunda, ntimugasekere umuyobozi uzabaka ruswa, numurasa njye nzakwikurira mu rukiko kandi nta wuzaguta muri yombi.”

Perezida Duterte ni umwe mu bayobozi mu isi bazwiho gukoresha imvugo ikakaye, akanashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bihonyoza uburenganzira bwa muntu.

Nko mu mwaka ushize yari yategetse ko hashakishwa ahari udutsiko tw’amabandi n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge, hanyuma ufashwe akicwa.

Uyu muyobozi kandi yigeze kumenyekana cyane ku isi, nyuma yo kuvuga ko Imana ari ‘igicucu’ kubera ko yaremye Adamu na Eva.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger