AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Duterte yasabye ko abapadiri bose bicwa

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte umaze kumenyerwaho imvugo zikakaye, yatangije intambara idasanzwe ku bapadiri gatolika barwanya umugambi we wo kwica buri wese ufatiwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ashimangira ko abo bapadiri ari abasazi kandi nabo bakwiye kwicwa.

Perezida Duterte yabitangarije mu nama yagiranye n’abayobozi bo mu nzego bwite za Leta yabaye  kuri uyu wa Gatatu nkuko Telegraph dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Perezida Duterte aherutse gutangaza ko buri wese ufashwe akoresha cyangwa acuruza ibiyobyabwenge agomba kwicwa. Kiliziya Gatolika yahise ibyamaganira kure ndetse kugeza ubu abantu ibihumbi bamaze kubura ubuzima bwabo.

Yavuze ko Kiliziya Gatolika n’abapadiri bayo bihaye kurwanya umugambi we wo kwica buri muntu wese ufatanywe ibiyobyabwenge, icyemezo kidasanzwe kimaze guhitana ubuzima bw’abantu ibihumbi byinshi.

Perezida Duterte  n’umujinya mwinshi yagize ati “Abo bapadiri mufite aho mubice. Ni abasazi batagize ikintu na kimwe bamaze, icyo bakora gusa ni ukutunenga.”

Perezida Duterte kandi yakomeje yibasira Kiliziya Gatolika aho yashimangiye ko ari idini rifite uburyarya kandi ngo Imana basenga itandukanye n’iyo Perezida Duterte we yemera. Aherutse kuvuga ko uzamwereka iyo Mana bavuga aribwo azemera ko koko ibaho.

Perezida Duterte ubwe asengera muri Kiliziya Gatolika ndetse abasaga 90% muri iki gihugu ni abayoboke bayo.

Kugeza ubu Polisi ya Philippines ivuga ko abantu basaga 5000 bafashwe bacuruza ibiyobyabwenge ari bo bamaze kwicwa nyuma y’uko Perezida Duterte atangije urwo rugamba rwo kurasa ababicuruza.

Perezida Duterte yasabye ko abapadiri bose bakwicwa mu gihugu cye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger