AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Perezida Donald Trump yihenuye kubashakaga kumweguza

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yishimiye bikomeye kuba yaragizwe umwere ku byaha yashinjwaga n’inteko ishinga amategeko ya Amerika hagamijwe kumweguza abikora yihenura bikomeye kubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe..

Afashe kopi y’ikinyamakuru gifite umutwe w’inkuru ugira uti “Trump yagizwe umwere”, yagize ati: “Hari ibintu bibi nakoze mu buzima bwanjye, nabyemera…ariko ibi ni cyo kibivuyemo”.

Mu ijambo yavugiye mu biro bya perezida w’Amerika bya White House, yagize ati: “Twaciye mu bintu bibi cyane, ku bw’akarengane. Nta kintu na kimwe kibi twakoze. Byari ububisha, byari birimo amanyanga”.

Mbere yaho, yari yanenze abari bashatse kumweguza bitwaje imyemerere ishingiye ku idini.

Perezida Trump, avugira mu gice cy’ibiro bye cyizwi ku izina rya East Room cyuzuye abamushyigikiye n’abagize leta, yagize ati: “None ubu dufite iryo jambo ryiza. Nta na rimwe nigeze ntekereza ko ryakumvikana neza”.

“Ryitwa ‘kugirwa umwere byuzuye'”.

Mu Ugushyingo 2019, Trump yegujwe n’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite – yiganjemo abademokarate – kubera gukoresha nabi ububasha ahabwa n’umwanya we no kubangamira inteko mu kazi kayo.

Ariko ku wa gatatu w’iki cyumweru yagizwe umwere, nyuma y’urubanza rwamaze ibyumweru bibiri muri sena igenzurwa n’abo mu ishyaka rye ry’abarepubulikani, nta batangabuhamya bahari.

Trump yanakoresheje ijambo rikakaye mu kuvuga ku iperereza ry’urwego rw’ubucamanza rw’Amerika ku kureba niba ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2016 byarafashijwe n’Uburusiya.

Ati: “Byose byari umwanda. Ibi ntibikwiye na rimwe kugira undi perezida bibaho”.

Trump yashimiye abunganizi be mu mategeko n’abagize inteko bo mu ishyaka ry’abarepubulikani
Twitter
WhatsApp
FbMessenger