AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Donald Trump yagizwe umwere ku byaha yashinjwaga

Sena yo muri Leta zuzne ubumwe za Amerika yemeje ko ibyaha bibiri Perezida Donald Trump yashinjwaga n’Inteko ishinga amategeko bisaba ko yakweguzwa nta shingiro bifite.

Ahagana saa tanu z’ijoro ku isaha y’i Kigali nibwo abagize Sena ya Amerika batoye iki cyemezo cyakomeje guha Donald Trump amahirwe yo gukomeza kwicara mu mwanya w’umukuru w’Igihugu.

Ibi nibyo byari byitezwe na benshi kuko n’ubundi Sena yo muri iki gihugu yiganjemo aba republicans bo ari nabo Perezida Donald Trump  aturukamo.

Nyuma  yo kumva ibyavuye mu cyemezo cya Sena, Perezida Trump yerekanye ibyishimo byamuteye binyuze muri video yacishije kuri Twitter akayiha izina yise ‘Trump4Eva’.

Yavuze ko hari itangazo ari butangire mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu mu masaha ari imbere.

Kimwe mu bintu byatangaje abantu ni uko umu republican uzwe cyane witwa Mitt Romney we yatoye asaba ko Trump akurikiranwa ku cyaha cyo gusuzugura Inteko. Niwe wenyine watoye avuga ko Perezida akurikiranwa.

Impaka muri Sena n’Inteko zo kweguza Donald Trumo zari zimaze amezi ane .

Kugira ngo yeguzwe , byari busabe ko Abasenateri bangana na ¾ batora babisaba.

Muri Video Perezida Trump yashyize kuri Twitter yerekanye incamake y’amateka ye kuva yiyamamariza kuyobora USA, agatorwa, ikereka uko yagiye aca mu bibazo akabitsinda none akaba atsinze na ruriya rugamba yarimo n’Abademukarate.

Yanditse kandi ko ari buvuge ijambo, akagira icyo avuga ku cyo yise amanjywe yo kumweguza yazamuwe n’Abademukarate.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko Nancy Pelosi yavuze ko Perezida Trump ari kandi azakomeza kuba ikibazo ku baturage ba  USA bityo ko Inteko izakomeza kumukurikirana binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko.

 Yagize ati: “ Birababaje kuba Sena nayo yahisemo kutubaha ibiteganywa n’Itegeko nshinga ikemera ko Trump akomeza kubera abanyamerika ikibazo. Azakomeza kumva ko ari hejuru y’amategeko, ayice igihe cyose ashakiye ariko natwe ntituzahwema kugenzura ibyo akora kandi aho tuzabona ko yishe itegeko tuzageza ikirego aho kigenewe.”

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga John Roberts niwe wari uyoboye itora.

Perezida Trump yahawe amahirwe yo gukomeza kuyobora USA
Twitter
WhatsApp
FbMessenger