AmakuruImikino

Penaliti ya Kagere Meddie ni yo itandukanyije APR FC na Simba ya Masoudi Djuma

Ikipe ya APR FC itakaje umukino wa kabiri muri CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera i Dar Es Salaam muri Tanzania, nyuma yo gutsindwa na Simba Sports Club ibitego 2-1.

Ni umukino ikipe ya APR FC yasabwaga gutsinda ku kabi n’akeza kugira ngo yigarurire icyizere cyo kudasezererwa mu matsinda.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi ahanahana neza mu kibuga, gusa Simba igacishamo ikarenzaho ako kuba yari iri gukinira imbere y’abafana bayo.

Ikipe ya APR FC yari yahaye umwanya abakinnyi idakunze gukoresha nka Ntaribi Steven wari mu izamu, Prince Buregeye wakinanaga inyuma na Aimable Nsabimana, Fiston Nkinzingabo na Savio Nshuti Dominique.

Ni mu gihe abakinnyi nka Muhadjir Hakizimana, Iranzi J. Claude na Maxime Sekamana babanje ku ntebe y’abasimbura.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi, haba ku ruhande rwa APR FC na Simba yari yabanje mu kibuga abakinnyi bashya yaguze nka Kagere Meddie na Sergio Wawa Pascal, umunya Cote d’Ivoire wakinnye mu makipe nka El- Mirreikh na Azam FC.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse ahiga ibitego, APR FC ifungura amazamu ku munota wa 68 w’umukino ibifashijwemo na Fiston Nkinzingabo, ku mupira yari ahawe na Lague Byiringiro wabanje kwandagaza ab’inyuma ba Simba.

Iki gitego cyishyuwe na Adam Salamba ku munota wa 72 w’umukino, ku mupira Aimable Nsabimana yagaruye n’umutwe usanga uyu mukinnyi wari uhagaze inyuma gato y’urubuga rw’amahina agahita anyeganyeza inshundura.

Simba yarangije akazi mu minota 3 yari yongewe ku minota 90 y’umukino, Ubwo Kagere Meddie yagwaga mu rubuga rw’amahina nyuma yo kugundagurana na Prince Buregeya, umusifuzi akemeza ko ari penaliti yaje no kwinjizwa n’uyu musore w’Umunyarwanda Simba iherutse kugura muri Gor Mahia.

Undi mukino wo muri rino tsinda wabaye ni uwahuje Singida United na Dakadaha yo muri Somalia, umukino warangiye Singida itsinze igitego 1-0.

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi ndetse n’abasimbura.
Adam Salamba ahanganye n’abakinnyi ba APR FC.
Salamba yahaye akazi gakomye Aimable na Prince ba APR FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger