AmakuruImikino

Pedro Rodriguez yanditse amateka atarakorwa n’undi mukinnyi n’umwe wa ruhago

Umunya-Espagne Pedro Rodriguez ukinira ikipe ya Chelsea, yaraye abaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya ruhago ushoboye gutwara byibura ibikombe bitandatu bikomeye bikinirwa mu marushanwa atandukanye.

Ni nyuma yo gufasha ikipe ya Chelsea gutwara Europa league innyagiye Arsenal ibitego 4-1, mu mukino waraye ubereye i Baku. Ni umukino yananyeganyejemo incundura kuko ari we watsindiye Chelsea igitego cya kabiri.

Muri rusange uyu musore amaze gutwara ibikombe 25 nk’umukinnyi.

Ibi bikombe birimo icy’isi yatwaranye na Espagne muri 2010, icy’u Burayi yatwaranye na Espagne muri 2012, UEFA Champions league eshatu yatwaranye na FC Barcelona, Europa League yaraye atwaranye na Chelsea ndetse na Premier league yatwaranye na Chelsea muri 2017.

Uretse ibi bikombe, Pedro Rodriguez anafite ibikombe bitanu bya shampiyona ya Espagne yatwaranye na FC Barcelona, iby’umwami bitatu yatwaranye na FC Barcelona, FA Cup yatwaranye na Chelsea, ibikombe bine bya Super Coupe ya Espagne, bitatu bya Super Coupe y’u Burayi ndetse n’ibikombe by’isi by’ama Clubs bibiri.

Uyu mukinnyi kandi yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ukomoka muri Espagne washoboye gutsinda byibura igitego kimwe ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league, Europa league, Super Coupe yo ku mugabane w’u Burayi ndetse no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’ama Clubs.

Yibukirwa kandi ku kuba ari we mukinnyi rukumbi ukomoka muri Espagne washoboye kubona byibura igitego mu marushanwa atandatu atandukanye, by’umwihariko mu mwaka umwe w’imikino.

Ibi yabikoze muri 2009 atsinda muri Shampiyona ya Espagne, Copa del Rey, Supercopa de Espana, Champions League, European Super Cup ndetse Club World Cup in 2009 (Igikombe cy’isi cy’ama Clubs).

Pedro Rodriguez yasoje umwaka w’imikino wa 2018/19 atsindiye Chelsea ibitego 13, birimo umunani yayitsindiye muri Premier league.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger