AmakuruImikino

Peace Cup: Rayon Sports yageze muri 1/4, APR FC isezererwa na AS Kigali

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’irangiza isezereye Marines FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1, mu gihe APR FC yasezerewe na AS Kigali nyuma yo kunganya na yo 0-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki cyumweru.

Rayon Sports yari yakiriye Marines FC, mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kicukiro. Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1, nyuma y’ubanza aya makipe yombi yari yahuriyemo ku wa kane w’iki cyumweru i Rubavu na wo Rayon Sports ikawutsinda ku gitego kimwe ku busa.

Ikipe ya Marines FC yari yaje yakaniye, yafunguye amazamu ku munota wa 29 w’umukino ibifashijwemo na Ramadhan Dusingizemungu. Ni nyuma y’ishoti rikomeye ryari ritewe na Ishimwe Fiston, umuzamu Mazimpaka Andre ashatse gukuramo umupira awugarurira Ramadhan wahise uwushyira mu izamu.

Iki gitego ni cyo cyatandukanyije impande zombi kugeza igice cya mbere cy’umukino kirangiye.

Rayon Sports yishyuye igitego yari yatsinzwe ku munota wa 77 w’umukino ibifashijwemo na Irambona Eric. Ni ku mupira ukomeye cyane uyu myugariro wa Rayon Sports ukina inyuma ibumoso yateye, birangira Ntagisanayo Serge wari mu izamu rya Marines ananiwe kuwufata.

Kapiteni Manzi Thiery yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 87 n’umutwe, ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc yari itewe na Rutanga.

Mu yindi mikino yabaye, AS Kigali yanganyije na APR FC 0-0, Abanyamujyi bakomeza ku giteranyo cy’igitego kimwe ku busa bari batsinze mu mukino ubanza. Rwamagana City yo yanganyije na Gasogi United 0-0, birangira Gasogi y’umushabitsi Kakooza Kuriza Charles (KNC) ikomeje ku gitego 1-0.

Ikipe ya Etincelles FC na yo yageze muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro, nyuma yo kunyagira Hope FC y’i Rutsiro ibitego 3-0. Iyi kipe y’i Rubavu yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 5-2, dore ko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.

Amakipe umunani agomba gukina 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro ni Kiyovu SC, Intare, Gicumbi FC, Police FC, Rayon Sports, AS Kigali, Gasogi United na Etincelles FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger