AmakuruImikino

Peace Cup: Police FC yahigiye kubabaza APR FC

Kuri uyu wa gatanu, imikino y’igikombe cy’amahoro yari imaze igihe kirekire yarasubitswe irasubukurwa hakinwa imikino ya 1/4 cy’irangiza ibanza. Umukino utegerejwe na benshi, ni uhuza APR FC iza gucakirana na Police FC yahigiye kuyitsinda.

Ni umukino ugomba kuba ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu guhera saa cyenda n’igice, ukaza kubera kuri Stade ya Kicukiro.

Ni umukino Albert Joel Mphande utoza Police yasabye abakinnyi be gukinana ubushishozi n’imbaraga, mu rwego rwo kwiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/2 cy’irangiza bikaba byanabafasha kongera kwegukana iki gikombe baherukaga mu 2015.

Uyu munya Zambia avuga ko abakinnyi be bafite ubushobozi n’impano yo kuba batsinda APR FC na yo isabwa gutsinda uyu mukino mu rwego rwo kwikura mu gisebo yagiriye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yaberaga muri Tanzania.

Mphande ati” Ndizera y’uko dufite ubushobozi bwo gutwara igikombe, kuko dufite ibisabwa byose. Gusa iki kizere kizapimwa ku wa gatanu dukina na APR, tugomba kwitegura tukerekana ko APR itazigera iduhagarika.”

“Nzi neza y’uko bitoroshye, bijyane n’uko igikombe cy’amahoro gifite byinshi kivuze, gusa nzi neza y’uko twe nka Police nta kintu tutageraho turamutse tugishyizeho umutima tukanategura neza umukino.”

Ni mu gihe kandi ubwo Police yari yegukanye iki gikombe mu myaka 3 ishize, yari yabanje gusezerera APR FC muri 1/2 cy’irangiza, mbere yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, ku gitego cyatsinzwe na Eric Ngendahimana.

Ku rundi ruhande, Ljubomir Petrovic utoza APR yaburiye Police kuza iri menge ngo kuko abasore be biteguye neza kandi bagikomeje umugambi wabo wo kwegukana ibikombe 2.

Ati”Ni amahirwe akomeye kuba tugiye gutangirira kuri uyu mukino.”

Mu yindi mikino iteganyijwe uyu munsi, Sunrise irisobanura na Bugesera, Mukura VC yakire Amagaju, mu gihe ejo ku wa gatandatu Marines igomba kwakira Rayon Sports.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger