AmakuruImikino

Paul Pogba yakoze ubukwe mu ibanga

Umunyamideli ukomoka muri Bolivia, ni nyina w’abana babiri ba Pobga.  Marian Salaues yashize abantu murujijo kuba mukurikira  kuri Instagram bivugwa ko yaba yakoze ubukwe mu ibanga na Paul Pogba.

Ibi byavuzwe nyuma yaho uyu mukobwa yahinduye amazina yakoreshaga kuri Instagram yiyita”Zulay Pogba”.

Uyu Marian Salaues (Zulay Pogba) w’imyaka 25, ni we wavuganye bwa mbere na Paul Pogba amugira inama yo kugaruka mu gihugu cy’u Bwongereza, mu ikipe ya Man United mu mwaka 2017.

Pogba aherutse kwishimira  ivuka ry’umwana we wa kabiri, afitanye na Marian Salauesmuri Mutarama, ubwo yatsindaga igitego cya Penaliti mu mukino wabahuje na Brighton, umukino warangiye Brighton itsinze Manchester United 3-2.

Paul Pogba aherutse gushyira ahagaragara amafoto yatembereye i Mecca, hamwe n’inshuti ye ikina inyuma mu kipe ya Chelsea, Kurt Zouma mu gifungo cya Ramadan.
Marian Salaues wahinduye amazina akiyita Zulay Pogba
Marian Salaues wahinduye amazina akiyita Zulay Pogba ni nyina w’abana babiri ba Pobga
Zulay yagaragaje ibyishimo ubwo yahoberanaga na Nyirabukwe barebanaga igikombe cy’Isi cyaberaga mu Burusiya,
Twitter
WhatsApp
FbMessenger