AmakuruImikino

Patriots BBC yamenye amakipe bazahura mu istinda rizakinira muri Kigali Arena mu gushaka itike ya BAL

Ikipe ya Patriots Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya “Basketball Africa League”, yamaze kumenya itsinda iherereyemo ndetse n’amakipe bari kumwe azatangira gukinira muri Kigali Arena.

Iyi mikino izabera i Kigali hagati ya tariki 17- 22 Ukuboza 2019, mu mikino y’icyiciro cya kabiri u Rwanda ruzakira, Icyiciro cya mbere cy’iyi mikino cyabereye mu gihugu cya Tanzania, ikipe ya Patriots yari mu itsinda rya D, imikino ikaba yaranasojwe Patriots BBC inayoboye iri tsinda.

Ikipe ya Patriots BBC iri mu itsinda H, aho iri kumwe n’amakipe nka:

City Oilersw yo muri Uganda

Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique

GNBC yo muri Madagascar

Kenya Ports Authority yo muri Kenya

Unza Pacers yo muri Zambia

JKT yo muri Tanzania na

Cobra yo muri South Sudan

Iri rushanwa rya “Basketball Africa League/BAL”, riri gukinwa ku nshuro ya mbere ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ‘NBA’, ku bufatanye na FIBA.

Kigali Arena izakira iyi mikino

Twitter
WhatsApp
FbMessenger