AmakuruImikino

Patriots BBC yakoze agashya katari kamenyerewe muri Basketball nyarwanda (Amafoto)

Ikipe ya Patriots BBC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda, yakoze agashya ko kuba ikipe ya mbere itari iy’umupira w’amaguru imurikiye abafana bayo igikombe cya shampiyona.

Igikorwa cyo kumurika iki gikombe cyabaye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu.

Abakinnyi ba Patriots bari bari muri Bisi y’akataraboneka, bazengurukije iki gikombe mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali. Aka karasisi kahereye Nyarutarama kuri Golf Club, zamuka ku gishushu yerecyeza kuri Sitade Amahoro na Kigali Arena ,izenguruka aha hoze ishuri rya KIE igana mu mujyi izamuka kuri Sitade ya Kigali imanuka Nyabugogo mbere y’uko isoreza ku Ruyenzi ahabereye umuhango yo gushyiraho akadomo ku mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yazanye aka gashya imurikira abafana bayo igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018/2019.

Mu busanzwe ibi bimenyerewe mu makipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi ndetse no muri NBA, aho ikipe yegukanye igikombe runaka ifata umwanya ikakimurikira abakunzi bayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger