AmakuruImikino

Patriots BBC na IPRC South nizo zegukanye irushanwa rya “Legacy Tournament 2018” (+ AMAFOTO)

Irushanwa Legacy Tournament  ryari rimaze iminsi itatu ryari rigamije kwibuka no guha icyubahiro abagabo babiri bagize uruhare mu iterambere ry’umukino wa Basketball mu Rwanda.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatanu risozwa kuri iki cyumweru aho ryari ryitabiriwe n’amakipe akomeye muri Shampiona y’u Rwanda mu bagabo n’abagore.

Ku mikino ya nyuma ikipe ya Patriots BBC ni yo yegukanye Legacy Tournament 2018 itsinze Espoir BBC amanota 86-84 ku mukino wa nyuma, naho mu bakobwa IPRC South yegukanye iki gikombe itsinze APR WBBC amanota 66-57.

Muri iri rushanwa wari umwanya wo kwibuka no kuzirikana , Aimable Shampiyona, wahoze ari umuyobozi wa Lycée de Kigali akaba ari nawe washinze ikipe ya basketball muri iri shuri, na Jean de Dieu Nizeyimana wakiniye ikipe y’igihugu ya Basketball akabifatanya no gutoza ku buntu ikipe ya Lycée de Kigali. Aba bagize uruhare mu iterambere ry’uyu mukino hagati y’umwaka wa 1995 na 2007.

Aimable Shampiyona yitabye Imana mu 2004, mu gihe Jean de Dieu Nizeyimana yitabye Imana tariki 30 Ukwakira 2007 azize uburwayi butunguranye.

Patriots BBC ni yo yegukanye Legacy 2018 Tournament 2018 mu bagabo

Mu bakobwa IPRC South yegukanye iki gikombe cya Legacy Tournament 2018

Muri iri rushanwa wari umwanya wo kwibuka no kuzirikana ,Aimable Shampiyona na Jean de Dieu Nizeyimana  bagize uruhare mu iterambere ry’umukino wa Basketball mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger