AmakuruImyidagaduro

Patrick Nyamitari aratangaza inyungu amaze kubona mu muzika usanzwe nyuma yo guhagarika uwa Gospel

Patrick Nyamitari wamenyekanye agikora umuziki wa’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana (Gospel Music) kuri ubu uyu muhanzi  hari igitaramo yatumiwemo kuri rimba mu gihugu cya Kenya kizaba tariki ya 08 Kamena, mu mujyi wa Nairobi ahitwa Pavilion Lounge.

Uyu muhanzi nyuma yigihe gishize asa nuhagaritse kuririmba umuziki wa Gospel akinjira mu muziki ugezweho avuga ko hari inyungu amaze kubona muri uyu muziki birimo no gutumirwa  mu bitaramo bikomeye, Nyamitali avuga yashimishijwe no kubona abanyakenya bamutumira kuza kubaririmbira.

Nyamitali uzwiho cyane gukora umuziki wa  Live  yatumiwe mu gitaramo muri Kenya bigizwemo uruhare n’abafana be  baba muri Kenya bikaba ari bimwe abonako hari abafana atangiye kwagura hanze y’u Rwanda.

Igitaramo Patrick Nyamitali yatumiwe kizaba kirimo abandi bo muri Kenya barimo Jasper Murume, umuraperi Padi Wubonn, Qmoesha n’ abandi banyarwenya bo muri Kenya.

Patrick Nyamitali amaze kuririmba indirimbo nyinshi zisazwe zitari Gospel kuri ubu inshya ihari ni iyo yise “Mboko” iri gukorerwa n’amashusho.

Igitaramo Nyamitali yatumiwemo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger