AmakuruImyidagaduro

Patoranking na Simi bategerejwe i Kigali

Abahanzi bakomeye bo muri Nigeria, Patoranking na Simi bategerejwe i Kigali mu gitaramo batumiwemo cyo gusoza umwaka.

Muri iyi minsi mikuru cyane cyane Noheli n’ubunani , abategura ibitaramo barakataje kugira ngo bafashe abanyarwanda gusoza umwaka neza bishimye.

Aba banya-Nigeria bari mu bagezweho muri iki gihe bazaba baje mu gitaramo gisoza umwaka wa 2018 binjira muri 2019, ni igitaramo cyiswe ‘New Year Count Down’.

Kizabera muri kizabera kuri Kigali Convention Center tariki 31 Ukuboza 2018. Patoranking na Simi bazafatanya n’abahanzi babanyarwanda nka King James, Bruce Melody, Charly na Nina ndetse n’aba Djs nka  DJ Miller, Dj Toxxyk. Dj Waxxy wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Dj Marnaud.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri  (20000frw).

Abahanzi baturuka hanze baherukaga muri iki gitaramo cyasozaga umwaka wa 2017 binjira mu 2018 ni  Sauti Sol ndetse na Yemi Alade.

Simi utegerejwe i Kigali
Patoranking ategerejwe i Kigali
Twitter
WhatsApp
FbMessenger