AmakuruImyidagaduro

Patoranking na Meddy bagiye guhurira mu gitaramo kimwe i Kigali

Patrick Nnaemeka Okorie wamamaye nka Patoranking, umwe mu bahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Nigeria no ku mugabane wa Afurika ategerejwe mu mujyi wa Kigali mu gitaramo azahuriramo na Meddy, Charly na Nina ndetse na Bruce Melodie muri Kigali Arena.

Aba bahanzi bazataramira abazitabira inama ya YouthConnekt, izaba ku wa 9-11 Ukwakira 2019. Byitezwe ko aba bahanzi bazatarama tariki 9 Nzeri 2019 mu kuyitangiza ku mugaragaro. Hanatumiwe kandi umukinnyi w’icyamamare muri ruhago Didier Drogba.

Inama ya YouthConnekt ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, hakaganirwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Muri uyu mwaka zahaganirwa ku iterambere ry’urubyiruko mu bijyanye n’inganda.

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu izabera muri Kigali Arena guhera tariki 9 kugera 11 Ukwakira 2019 aho izitabirwa n’abarimo Didier Drogba wabiciye mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.

Meddy agiye kongera kuririmbira i Kigali nyuma y’aho tariki 7 Nzeli 2019 yakuwe ku rubyiniro igitaraganya mu gitaramo cyo Kwita Izina abana b’ingagi cyari cyatumiwemo umuhanzi Ne-Yo wo muri Amerika.
Ku munsi wo gutangiza iyi nama hateganyijwe igitaramo cy’imbaturamugabo kizaba kirimo umuhanzi wo muri Nigeria Patoranking

Twitter
WhatsApp
FbMessenger