Iyobokamana

Patient Bizimana yaririmbye Se amugabira inka anamuha igihe ngo yubake urwe

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana yaririmbye maze Papa we amukurira ingofero amugabira inka anamuha igihe ntarengwa ngo ashake umugore na we  yubake urwe.

Byabereye mu gitaramo cya Easter Celebration Concer Panafrican Chapter cyabereye muri parikingi ya Stade Amahoro kuri iki cyumweru tariki ya 01 Mata 2018  ku munsi wa Pasika abakirisitu bizihizaho umunsi w’izuka rya Yesu/Yezu. Snach wamenyekanye mu ndirimbo “I know who I am ” ni we wari umuhanzi w’umutumirwa.

Ni ku nshuro ya kabiri Patient agabiwe inka na se umubyara

Munyaribanje Leonard ubyara uyu muhanzi  ukunzwe cyane hano mu gihugu , Patient Bizimana,  ubwo yari ahawe umwanya ngo agire icyo abwira imbaga nyamwinshi yari yitabiriye iki gitaramo yashimiye abateguyte iki gitaramo harimo n’umuhungu we ndetse anashimira abacyitabiriye, yikije gato maze amugabira inka ubugira kabiri  kuko tariki 16 Mata 2017 mu gitaramo Easter Celebration concert cyabereye muri Kigali Convention Centre, Patient Bizimana yagabiwe inka na Se umubyara ndetse anamusaba ko uyu mwaka wa 2018 warangira afite umugore.

Se wa Patient yagize ati :”Ndashimira Patient,  ndashimira n’aba bana bari hano bose uru rubyiruko mureba, baradushimishije[,…]None rero Patient,  Concert yawe y’ejo bundi kuri Convention Centre naguhaye inka, none iyo nka irimo konsa, ubu ngubu ngiye kuguha inka ariko turifuza kugira ngo hazavemo umusaruro, uti kuki? Tuzajya tuza tuvuga urugo rwa Patient ntabwo ari urwa Leonard w’umusaza, none rero mu mwaka wa 2018 nifuza ko nawe ugira urugo rwawe. ”

Urugendo kuva I Rubavu akambuka Musanze akagera I Kigali nirwo rugendo uyu mubyeyi wa Patient Bizimana yakoze, uyu musaza nawe nyuma yo kugabira umuhungu we inka ndetse akanamusaba ko yakubaka urwe yagaragarije abantu ko impano yo kuririmba ari umurage mu muryango wabo maze nawe abaririmbira indirimbo ikoreshwa muri Kiliziya Gatolika yitwa “Sinogenda ntashimye.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger