AmakuruIyobokamana

Pasiteri yishe umugore we amuteraguye icyuma inshuro nyinshi na we ahita yimanika mu kagozi

Umukozi w’Imana wo mu Ntara ya Nyamira, muri Kenya,arashinjwa kwica umugore we nawe agahita yiyahura.

Pasiteri George Abisa, mu nyandiko yasize mbere yo kwiyahura, yavuze ko umugore we yamwanduje virusi itera SIDA biturutse ku mibonano yari afitanye n’umunyapolitiki waho uri kwiyamamariza kuyobora Bogichora MCA.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 5 Ukwakira 2021, uyu mugabo n’umugore baratonganye cyane bapfa ibihuha byavugaga ko uyu mugore asambana rwihishwa n’uyu munyapolitiki.

Uyu mupasiteri yararakaye cyane niko gufata icyuma akimutera inshuro nyinshi kugeza amwishe.

Nyuma gato yo kwica umugore we, yanditse inyandiko ibabaje ivuga ko umugore we yamubeshye. Yavuze ko ndetse yamwanduje virusi itera SIDA, ku buryo adashobora kwihanganira na gato kubana nayo.

Yahise yimanika mu nzu yabo nawe arapfa.

Mu gitondo, abapolisi bahamagajwe n’abaturanyi bahangayitse, kugira ngo barebe uko abo bashakanye bameze.

Batunguwe no gusanga aba bombi bamaze gupfa basize ibaruwa ku meza yabo. Imirambo yabo yajyanywe mu bitaro bya Nyamira.

Abashinzwe ipererezaiI Bogichora bamaze gufungura iperereza kuri iki kibazo,bafite gahunda yo guhamagaza uyu munyapolitiki wavuzwe mu guca inyuma uyu mugabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger