Amakuru ashushyeIyobokamana

Pasiteri yimuye urusengero mu bukwe bwa Humble Jizzo, utundi dushya twabaye muri ubu bukwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2018, Manzi James uzwi cyane nka Humble Jizzo muri Urban Boys  n’umugore we Amy Blauman bari bamaranye imyaka igera kuri itanu bakundana ndetse n’imyaka itatu babana, bakoze ibirori byo gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana.

Ni ibirori byabereye ku Kiyaga cya Kivu, ahantu hitaruye umujyi wa Rubavu, mu dushya tutari twinshi twaranze ubu bukwe bwa Humble Jizzo ni uko Pasiteri yimuye urusengero akabakorera imihango yo gusezerana imbere y’Imana aho bari bari , ibintu bidasanzwe hano mu Rwanda.

Bitandukanye n’uko bisanzwe mu muco wa Kinyarwanda, bimenyerewe ko umusore aherekezwa n’inshuti n’abo mu muryango we bakajya gusaba no gukwa umukobwa mu muryango we nyuma bakaza kuhava berekeza ku rusengero.

Ubukwe bwa Humble na Blauman bwari umwihariko kuko imihango yo gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana byabereye ahantu hamwe ku buryo n’umuvugabutumwa Rogers Ndahiro wari waje kubasezeranya ariho yabasanze.

Ikindi cyatunguranye kuri Pasiteri wasezeranyije aba bageni ni uko aho kugira Bibiliya asomamo ijambo ry’Imana, yifashishaga telefone igezweho. Yageze naho avuga ko Humble Jizzo ari inshuti ye babanye kuva mu buto.

Pasiteri Rukundo yatangiye gusezeranya Humble na Blauman ahagana saa kumi n’ebyiri, asoza abitabiriye bajya kwiyakira basangira amafunguro y’umugoroba nyuma y’umunsi wose w’ibirori.

Uretse Nizzo baririmbana muri Urban Boys, Riderman, Dj Pius, Mighty Popo wari umubyeyi wa batisimu wa Humble Jizzo na Manager Muyoboke Alex, nta bandi bantu b’ibyamamare hano mu Rwanda bari bitabiriye ubu bukwe dore ko na Safi babanye igihe kirerekire muri Urban Boys atatumiwe ahubwo akaba yari yagiye gukorera igitaramo i Nyamagabe. Abatumiwe bari bake kuko batarenze 50.

Akandi gasa n’agashya kabaye muri ubu bukwe, ni uko bwari bwitabiriwe n’abiganjemo abera cyangwa se abazungu benshi, bose wabonaga bafite amatsiko yo kureba uko imisango ya Kinyarwanda ikorwa.

Amy Blauman ni Umunyamerika ukomoka mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington.

Ibijyanye n’imisango yo gusaba no gukwa byakozwe mu Kinyarwanda  bisaba ko hagira abicarana n’abo mu muryango wa Blauman bakabasemurira, MC Lion Manzi yanyuzagamo na we akabasemurira mu Kinyarwanda.

Gukwa byakozwe mu Kinyarwanda dore ko n’abasaza bo ku ruhande rwa Blauman bari abanyarwanda.

Lion Manzi wari uyoboye ubu bukwe
Pasiteri Rukundo Rogers wasezeranyije Humble Jizzo na Blauman
Impanga ya Blauman na Mighty Popo nibo bari ababyeyi ba batisimu
Bambikanye impeta y’urudashyira
Nizzo yari yabutashye

Hu,ble Jizzo yaherekejwe n’abasitari batandukanye
Nizzo KaBoss uririmbana na Humble muri Urban Boyz
Umutambagiri w’akanyamuneza
Dj Pius na Muyoboke bari bitabiriye ubu bukwe

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger