AmakuruIbitekerezo

Pasiteri wacu yampanuriye ko ngomba kuryamana nawe inshuro 30 kugira ngo nzabone urubyaro- Mungire inama!

Muraho! Nitwa Marceline ntuye mu mujyi wa Kigali ndi umukiristo kandi nizera ko Imana ishobora byose, hari kimwe niringira cyane mpamya ko Imana ishobora kutugezaho ubutumwa bwayo ibyungujije mu bakozi bayo, abigisha ndetse n’abahanuzi.

Ndi umugore wubatse nashakanye n’umugabo wanjye nkunda cyane mu mwaka wa 2013, nukuvuga ko tumaranye imyaka 8 ariko hagati aho ntarubyaro twabonye ndetse dukomeza twibaza icyabuze bikatuyobera.

Njye na mutware wanjye twarivuje ariko ntitwagiye mu baofumu kuko twizera Imana yo mu ijuru, nyuma yo kwivuza byaranze mpitamo kwegera abanyamasengesho kugira ngo birukane imyuka mibi n’amadayimoni byambujije urubyaro.

Pasiteri wacu ubwo yansengeraga yankorakoye umubiri wose, ambwira ko ndemetse neza ntakwiye kubura urubyaro, yansabye ko nazafata umwanya tugakorana amasengesho yihariye turitwenyine tugatabaza ijuru nta kavuyo k’amajwi y’abandi bantu yumvikana.

Nagiyeyo ari kuwa kane tujya mu butayu y turasenga, tumaze nk’iminota 30 arambwira ngo mwegere ankozeho umugisha, ndamwegera atangira kongera kunkorakora ngo ahe umugisha ibice byose by’umubiri wanjye.

Akimara kunkorakora yambwiye ko ntateze kuzigera mbyarana n’umugabo wanjye ahubwo ko nzabyarana n’umukozi w’Imana wakoresheje imbaraga ze zose ansabira umugisha w’urubyaro.

Yambwiye ko ngomba gusengera ukwezi gutaha akaba ariko nzatangira kuryamaniramo nawe, umunsi ku w’undi ntasiba mpaka iminsi 30 igeze, hanyuma Imana ikaza gufungura amarembo y’urubyaro rwanjye nho abarozi bayafungiye mu matako.

Nubwo ari umukozi w’Imana kandi nkaba nubaha ijambo rye, kubyakira byananiye kuko nubaha umugabo wanjye nubwo njye nawe twabuze urubyaro.

Mungire inama y’ibyo nakora kuko nkeneye urubyaro kandi ndacyakunda umugabo wanjye kumuca inyuma nabyo ntibinyoroheye.

Murakoze kandi mbizeyeho ibitekerezo bizima biramfasha mu rugamba rutoroshye ndikurwanira mu mutina wanjye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger