AmakuruIyobokamanaUtuntu Nutundi

Pasiteri asenga akorakora ibitsina by’abagabo ngo abigire binini

Daniel Obinim, Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana yafashwe amashusho ari gusengera abagabo ngo bagire ibitsina binini bifuza.

Uyu mupasiteri mu mashusho yafashwe kuri kamera amugaragaza ari mu cyumba kinini asengera abagabo benshi cyane abakora ku myanya yabo y’ibanga ngo bagire ibitsina binini.

Bishop Daniel Obinim aba anabwira abo bagabo gukorakora amabere y’abagore kugirango bakomeze kwongerera umurego ibitsina byabo.

Aya mashusho bwa mbere yanyuze ku rubuga rwa youtube yuyu mupasiteri ( Obinim TV)  abwira abantu ati “Niba ufite igice cy’umubiri wawe kitakunyuze , unsange ngufashe. Ni iki wifuza ko nguhereza  niba ushaka igitsina kinini? ndamutse ninjiye mu mwuka nabigukorera, niba ushaka amabere manini nabyo nabigukorera.”

Uyu mupasiteri niwe washinze itorero rya International God’s Way Church mu gace ka  Ashanti muri Ghana. Bishop Daniel Obinim mu kwezi kwa 8 uyu mwaka nabwo yafashwe amashusho ahana abana bato batarageza imyaka y’ubukuru avuga ko ngo batuma abagabo babararikira cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger