ImyidagaduroUrukundo

Papa w’abatoto (Fuadi) yasezeranye n’umukunzi we-AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nzeli 2018, ni bwo Uwihanganye Mwene Butare Fuade uzwi cyane nka Papa w’abatoto mu biganiro bya siporo kuri Tario/TV10, yahamirije umukunzi we Bilha urwo amukunda maze asezerana imbere y’amategeko ko yemeye kumubera umugabo ndetse na Bilha yemera kumubera umugore.

Fuadi umenyerewe mu kiganiro Ten Zone aho aba asesengura amakuru y’imikino by’umwihariko i Burayi, we n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa wa Rwezamenyo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko aba bombi bazasezerana imbere y’Imana tariki ya 07 Ukwakira 2018 .

Mu myaka itanu Fuadi na Bilha bamaze baziranye, ibiri yonyine ni yo bamaze bakundana, uyu munyamakuru aherutse gutangaza ko yakundiye Bilha uko ari ko nta mpamvu yihariye yatumye amukunda kuko ngo iramutse ihari ikavaho ntabwo yamukunda.

Fuadi n’umukunzi we basezeranye kubana

Iyo bamaze gusezerana, basinya mu gitabo

Benjamin Gicumbi ni inshuti ya Fuadi, barakorana, yari yagiye kumutera ingabo mu bitugu

AMAFOTO: Inyarwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger