AmakuruImyidagaduro

Papa Sava : Agahanga umugenzi kaba iyo agiye, iyo mbivuze bamwe bazamura amazuru

Abantu batandukanye bakurikira Papa Sava, Sekaganda cyangwa se Seburikoko, bakunze kubaza Niyitegeka Gratien wamamaye kuri aya mazina igihe azakorera ubukwe akava mu busore amazemo imyaka ikabakaba 40.

Abigarukaho mu itangazamakuru, Papa Sava yavuze ko na we yifuza kugira umugore akagira umuryango, ariko kandi akavuga ko igihe kitaragera ariko ari kubitekerezaho bityo ko nta mpamvu yatuma abantu bamuhoza ku nkeke babimubaza kuko aho ageze gutunga umuryango bitamunanira.

Papa Sava avuga ko Imana nimuha umugisha ashobora kuva mu busore vuba kuko agahanga umugenzi kaba iyo agiye, arategereje kuko atacumuye ku Mana kandi ni byo yifuza ariko agahamya ko bitanabayeho nta kosa yaba akoze kuko abantu bose batabaho mu buzima bumwe. Yemeza ko ku rwego rwe atabura umugore ariko mu myaka yashize ntabwo ari byo yari ashyize imbere.

Papa Sava yanahishuye ko asengera mu mutima kuko bibiriya ivuga ko urusengero rwiza ari umutima w’umuntu, asengera muri Kiliziya Gatolika ariko aherukayo kera.

Yanakomoje kubyo akina ari kunywa inzoga kandi abantu bazi ko atazinywa, Papa Sava yavuze ko atazikunda , atajya mu kabare ngo azinywe ariko rimwe na rimwe arayinywa kuko nta muganga wayimubujije.

Yanabajijwe ku bijyanye n’ibyo yagenderaho areba umukobwa wamubera umugore maze avuga ko imiterere y’umukobwa abantu bayireba ariko hari imyaka umuntu ageramo ibyo ntabigendereho cyane, ahubwo akareba umukobwa bafatanya mu kubaka atitaye ku miterere ye cyane.

Kanda hano urebe Papa Sava aho igeze 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger