Iyobokamana

Papa Francis yavuguruye itegeko rya Kiliziya rihana, hongerwamo ibihano ku byaha bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Ku itariki ya 1 Kamena 2021, ibitangazamakuru byaBBC na CNBC byatangaje ko itegeko rishya muri Kiliziya Gatolika, riteganya ko abana atari bo bashobora gukorerwa ihohoterwa gusa, ahubwo ko n’abakuru barikorerwa.

Ibi byakomojweho, nyuma y’uko umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yakoze amavugurura mu ngingo z’itegeko rihana rigenga Kiliziya, aho byabaye itegeko ko abapadiri bakorera abana cyangwa abakuru ihohotera rishingiye ku gitsina bazajya bahanwa harimo no kwamburwa inshingano.

Ibyo byatumye hemezwa ko abihayimana bazagaragaraho ibikorwa byo gukorera bagenzi babo cyangwa abo barusha ububasha ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bazajya bafatirwa ibyemezo na Kiliziya.

Hanategetswe ko ububasha bw’abasenyeri Gatolika bwo guhishira cyangwa gutesha agaciro ikirego cy’ihohotera rishingiye ku gitsina ryaba irishinjwa umwe mu bayobozi ba Kiliziya butagihari, ahubwo uwo bizagaragara ko yabikoze na we azabiryozwa.

Izi mpinduka zikozwe nyuma y’igihe kirekire bamwe mu bihayimana bavugwaho gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abo babana, abana n’abandi bantu ariko ntibakurikiranwe ndetse ntibabihanirwe ku rwego rwa Kiliziya. Ubu ibyo na byo byamaze kuba ibyaha bihanwa mu mategeko ya Vatican.

Itegeko rishya risimbuye impinduka zose ziheruka zakozwe na Papa Yohani Pawulo II mu 1983. Ryashyiriweho kurushaho gushyira ibintu mu mucyo no gukoresha imvugo itomoye kandi rigena ko abasenyeri bagomba kugira icyo bakora mu gihe hari uzamuye ikirego.

Ryemejwe kuri uyu wa Kabiri nyuma y’imyaka 11 rivugururwa. Rizatangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 8 Ukuboza. Ntiryemera ko abagore baba abapadiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger