AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Papa Francis yakerewe isengesho yaheze muri Esanseri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis, yasabye imbabazi abakristu nyuma yo gukerererwa isengesho riba rimwe mu cyumweru ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero (St Peter’s Square) i Vaticani, avuga ko yari yaheze mu cyuma cya ‘lift’ cyangwa ‘ascenseur’ gifasha abantu kuamuka cyangwa kumanuka mu nzu z’amagorofa

Papa Francis w’imyaka 82 y’amavuko, yavuze ko yaheze muri ‘ascenseur’ mu gihe cy’iminota 25 kubera ko umuriro wari ubuze, nuko aza kugobokwa n’abazimya inkongi bamukuyemo.

Papa Francis yabwiye abakristu agitangira iryo sengesho rizwi nka “Angelus” ati: “Ngomba gusaba imbabazi kubera gukerererwa”.

Nuko asaba iyo mbaga gukomera amashyi abo bazimya inkongi bamutabaye.

Yabwiye iyo mbaga ko hari habayeho “igabanuka ry’ingufu z’umuriro bituma ‘ascenseur’ ihagarara'”.

Ati: “Imana ishimwe, abazimya inkongi bahageze, kandi ndabashimira cyane, nuko nyuma y’iminota 25 bakora, bashobora gutuma [‘ascenseur’] yongera gukora”.

Televiziyo zo mu Butaliyani zisanzwe zitangaza iryo sengesho mu gihe riri kuba, zari zagize impungenge ko uko gukerererwa kwe kutari kwarigeze kubaho mbere kwaba kwari kwatewe n’ibibazo by’ubuzima, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Muri iryo sengesho, Papa Francis yavuze ko mu kwezi gutaha kwa cumi azashyiraho abakaridinali icumi bashya muri Kiliziya Gatolika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger